issa
Rubavu:Abahoze ari abazunguzayi biyubakiye inzu ya miliyoni 450 Frw

Dec 29, 2025 - 10:19
 0

Abantu 115 bahoze ari abazunguzayi mu Karere ka Rubavu,bibumbiye hamwe bashinga Koperative yitwa Unama Ukore Gisenyi, biyubakiye inzu yuzuye itwaye miliyoni 450 z'amafaranga y'u Rwanda.

Iyi nzu yubatswe mu kibanza gifite ubuso bwa meterokare 536 ndetse ikaba iri ku buso bwa meterokare 274.6

Mu muhango wo gutaha iyo nyubako, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, niwe wari umuyobozi mukuru.

Ubuyobozi bw'iyi koperative bahise butangaza ko imyanya yayo yose yamaze gufatwa.

Minisitiri Sebahizi Prudence, yagize ati "Inyubako nk’iyi ni isomo ku banyarwanda bose, kuko indangagaciro yo gukunda umurimo irakora, ibikorwa byanyu mukomeze mubishyiremo imbaraga."

Yakomeje agira ati" Umwaka utaha mwakubaka n’indi, mukomeze mugire uruhare mu gufata akaboko abakiri mu nzira mwanyuzemo y’ubucuruzi bw’akajagari.”

Yakomeje abasaba kuba icyitegererezo cy’igihugu, kubera ko igikorwa bakoze ari icyo kwihesha agaciro mu bikorwa no mu myitwarire.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, we yashimangiye ko aba bagore bagize Koperative Unama Ukore batarihuriza hamwe bakoraga ubucuruzi mu buryo bw’akajagari ndetse ko bumviye ubuyobozi bishyira hamwe bashinga Koperative kandi kuri ubu ishinze imizi.

Umunyamuryango umwe w'iyi koperative yavuze ko kwishyurahamwe aribyo byatumye bakora iki gikorwa anashimangira ko Akarere ka Rubavu kabahaye inkunga ya miliyoni 1 Frw, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yo ibaha miliyoni 5 Frw.