issa
Hari abajya mu bigo ngororamuco inshuro 12-Raporo

Feb 11, 2026 - 08:01
 0

Abantu 5,025 bahawe amahugurwa mu bigo by’igororamuco, bongeye bakagarurwamo inshuro ziri hagati y’ebyiri na 12, hagati ya 2020 na 2024, kubera kongera kugaragaza imyitwarire ibangamira abaturage.

Ku wa kabiri tariki 10 Gashyantare 2026 Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe imibereho myiza y'abaturage bashyize hanze raporo y'igenzura ku bigo ngororamuco ryakozwe mu 2024-2025. 

Iyo raporo yerekanye ko abantu 5,025 bahawe amahugurwa mu bigo by’igororamuco, bongeye bakagarurwamo inshuro ziri hagati y’ebyiri na 12, hagati ya 2020 na 2024, kubera kongera kugaragaza imyitwarire ibangamira abaturage.

Ni raporo ikorwa hagamijwe kubona amakuru ku bibazo byagaragaye mu bigo ngororamuco no kumenya uburyo inzego bireba ziteganya kubikemura, hakanategurwa umushinga w’imyanzuro ugenewe izi nzego.

Iyo raporo igaragaza ko umubare w’abajyanwa mu bigo by’igororamuco wazamutse ku kigero cya 92%, aho wavuye ku 3,886 mu mwaka wa 2020/2021, ugera ku 7,461 mu mwaka wa 2023/2024.

Abantu bafite imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda bajyanwa mu bigo by’igororamuco bagahabwa ubujyanama mu mitekerereze (Psychosocial Rehabilitation), bahabwa amasomo y'ubumenyingiro mu kudoda,guteka,ubwubatsi,gukora amashanyarazi,ubuhinzi,kogosha,gukora amashanyarazi n'ibindi.

Feb 11, 2026 - 08:13