Rusizi: Yashatse gutema umugore we kubera kumubuza urumogi
Ndagijimana Ibrahim w’imyaka 37 yatawe muri yombi ubwo yagezaga iwe mu rugo igikapu cyuzuye urumogi bivugwa ko arucuruza, umugore we Musabeyezu Marie Claire w’imyaka 30 amubwira ko arambiwe ibyo guhora aruzana mu rugo, ko urwo atemera ko rwinjira.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mbagira, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, Umugabo yafashe umupanga amwirukaho ngo amuteme umugore ajya kubivuga kuri RIB bamusatse mu nzu bamusangana udupfunyika 3 n’umwobo wa metero 1 yacukuye munsi y’uburiri umugore avuga ko atari awuzi.
Umwe mu baturanyi yabwiye Imvaho Nshya, yavuze ko umugore we abonye acitse uwo mupanga yagiye kuri RIB, avuga uko bimugendekeye, ari abaturanyi bamutabaye umugabo agiye kumwica amuziza ko adashaka ko ahora azana urumogi, inzoga zitwa ibyuma n’itabi risanzwe mu rugo.
Ati “Yabivuze abonye umugabo yinjiranye igikapu cyuzuye urwo rumogi kuko umugore asanzwe arumubonana aruzana akarucuruza.
Umugabo yahise afata umupanga amwirukaho ngo amuteme, umugore atabarwa n’abaturanyi akomereza kuri RIB kubivuga.’’
Akomeza agira ati “Bishoboke ko umugabo abonye umugore agenda ataka anavuga ko ari urumogi azize, umugabo yaketse ko igikurikiraho ari ukumusaka rwa rumogi akagira ahandi aruhisha kuko urwagaragaye ubwo irondo n’ubuyobozi bw’Umudugudu bwamusatse ari udupfunyika 3 twarwo.”
Uretse utwo dupfunyika 3 abaje kumusaka basanze imbere y’uburiri bwe, banamusanganye inzoga 3 bita ibyuma, imiti 3 y’itabi risanzwe n’urwembe rumwe rushya bataramenya icyo yategenyaga kurukoresha, banamuritse munsi y’uburiri bahabona umwobo wa metero 1 bitazwi icyo yawukoreshaga.
Uwo muturanyi wabo yagize ati: “Ubwo bamusakaga, barebye munsi y’uburiri babona itaka ridasa n’irindi kuko inzu babamo ari igitaka, bagira ngo ni ibindi yahishemo, baryigijeyo babona ibati, barikuyeho babona uwo mwobo yari yarapfundikije iryo bati n’icyo gitaka. Turifuza ko avuga icyo yari kuzawukoresha, niba ari mu bujura cyangwa ibindi tutazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux yagize ati: “Birumvikana ko uwo mwobo yacukuye mu nzu wari uwo gukoresha ibibi. Ari ukuwubikamo ibyo biyobyabwenge cyangwa ibindi bizagaragazwa n’iperereza, hanamenyekane niba koko umugore we atari awuzi kuko nk’ubuyobozi ntitwabura kwibaza ku bikorwa nk’ibyo.”
Yasabye abatuye uyu Murenge w’igice kinini cy’umujyi wa Rusizi kwirinda ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bakanatanga amakuru igihe hari icyo bakeka kwa runaka, nk’ibi byo gucukura imyobo mu nzu abantu babamo, n’ibindi bihanwa n’amategeko kugira ngo ingeso mbi zose abantu badukana mu mijyi, nk’uyu wa Rusizi bikumirwe bitaragira ikindi byangiza.


Kinyarwanda
English
Swahili









