issa
Rwamagana: Umwe yapfiriye mu mpanuka undi arakomereka

Jul 21, 2025 - 07:18
 0

Umugore uri mu kigero cy''imyaka 25 y'amavuko wo mu Karere ka Rwamagana, we n'undi muturage bagonzwe n'imodoka y'ivatiri k'ubw'amahirwe make we ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabahe ahagana saa moya za mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2024.

Bivugwa ko iyi vatiri ikimara kugonga aba bantu uko ari babiri, yahise irenga umuhanda ihita ishya irakongoka.

Uyu  mugore yagonze yahise ahasiga ubuzima mu gihe undi muturage nawe yari imaze kugonga agakomereka cyane we yahise  ajyanwa ku Bitaro bya Rwamagana.

Aya makuru y'iyi mpanuka yemejwe n' Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana.

Yagize ati" Nibyo koko imodoka yo mu bwoko bw'ivatiri  yarimo abantu babiri  umugabo na Nyina, yaje gukora impanuka mu Murenge wa Musha maze igonga abantu babiri umwe w'umugore uri mu kigero cy'imyaka 25 ahita yitaba Imana hanyuma undi arakomereka ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Rwamagana." 

SP Hamdun Twizeyimana, yakomeje avuga ko uwo mugabo na nyina bari muri iyo modoka ko ntacyo babaye uretse ko nabo bahise bajyanwa kwa muganga ngo barebe niba nta kindi kibazo bagize.