issa
Nyarugenge: Abari batuye mu manegeka Mpazi bahawe inzu zo kubamo

May 15, 2025 - 11:04
 0

Imiryango itandukanye yabaga mu manege mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, iravuga ko yishimira ko yahawe inzu zo kubamo mu mudugudu w'icyitegerezo wa Mpazi mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge.

Ibi iyi miryango yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2026, ubwo imiryango 172 yaba mu manegeka yashyikirizwaga izi nzu n'Umujyi wa Kigali.

Abahawe inzu bavuze ko babyishimiye cyane ndetse bahoraga bahangayitse bafite ubwoba bw'uko inzu babagamo zabagwira.

Umutoni Clarisse, avuga ko mbere iyo imvura yagwaga atasinziraga ariko ubu agiye kujya asinzira.

Ati "Ahambere hari abantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga."

Yongeyeho ko bahawe inzu zikomeye cyane ndetse zibatuye umutwaro wo guhora basanasana.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imiryango 111 yahatujwe yari ihafite ubutaka mu gihe irindwi yari ahubatswe agakiriro indi 20 yari ituye ahubatswe isoko n'indi 34 yari yaragwiriwe n'umukingo uretse ko hari n'indi izahatuzwa.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirengamya, yavuze ko iki gikorwa cyihariye kuko inzu zubakwa ku butaka bahawe n'abaturage bukabarirwa igenagaciro ubundi bakazahatuzwa hakurikije imitungo bari bahafite.

Ati "Baduha ubutaka basanzwe batuyeho ubundi tukabara igenagaciro ry'amazu bahafite noneho amazu yabo tukayakuraho tukabakodeshereza twarangiza kubaka bagahabwa inzu."

Iyi miryango 172 yatujwe mu nzu 310 bite n'uko hari iyabonye inzu irenze umwe bitewe n'igenagaciro ry'imitungo bari bahafite.

Muri uyu Mudugudu huzuye inzu 688 zisanga 105 zari zihubatswe.

THAMIMU HAKIZIMANA 

May 15, 2025 - 11:06