Burundi: Abagabo 3 bakatiwe bazira kuvuga ko bakuweho igitsina mu buryo bw'amayobera
Inkiko zo mu Gihugu cy'u Burundi zakatiye abagabo batatu kubera guhamwa n'icyaha cyo kubeshya ko babuze ibitsina byabo bikuweho n'abarimo umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi, mu gihe undi nawe wakwirakwije amakuru ko yatwaye ibitsina by'abagabo babiri nawe yakatiwe azira gukwiza ibihuha.
Umwe muri abo bagabo witwa Manirakiza Willy usanzwe ari umucuruzi ucuririza muri komini Cibitoki mu Ntara ya Bujumbura, urukiko Rukuru rwa Repubulika rwa Cibitoki, tariki ya 6 Werurwe 2026, rwatangiye kumuburanisha ku cyaha cyo kubeshya ko yabuze igitsina cye gitwawe n'umugabo ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Uwo mugabo waregwaga icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha yapimwe n'ibitaro bigaragaza ko igitsina cye agifite ndetse nta n'ikibazo cyagize nkuko tubikesha Jimbere Magazine.
Manirakiza mbere yo kujyanwa mu butabera yavugaga ko hari umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wamusanze muri butike acururizamo amusaba kumugurisha capati arazibura noneho amusaba kumuha biswi, amaze kuzimuha avuga ko yumvise habayeho impinduka mu buriri yumva igitsina kiragenda kigabanuka.
Tariki ya 8 Werurwe 2026, Urukiko rwasabye ko hakorwa isuzuma ku gitsina cya Manirakiza. Nyuma yo gupimwa ibisubizo bya muganga byagaragaje ko Manirakiza imyanya myibarukiro ye nta kibazo ifite ariko uwo mugabo we yakomeje kuvuga ko igitsina cye kidafata umurego.
Ku wa mbere Tariki 9 Werurwe 2026, Urukiko rwatanze umwanzuro muri urwo rubanza Manirakiza willy rumuhamya icyaha cyo gukwiza ibihuha rumuhanisha igifungo cy'imyaka 5.
Kuwa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, Urukiko rukuru rwa Makamba narwo rwahamije icyaha gisa nk'icyo abagabo babiri bafatiwe muri komini ya Nyanza icyaha cyo kubeshya ko bakuweho igitsina n'uwitwa Ntakirutima Hussein rubakatira igifungo cy'umwaka umwe no gutanga ihazabu ya 100.000 fbu.
Uwitwa Ntakirutima Hussein nawe wakwirakwije ko yabakuyeho ibitsina byabo nawe yahamijwe gukwiza ibihuha ahanishwa igifungo cy'imyaka 2 n'ihazabu ya 100.000Fbu.
Amakuru UKWELITIMES ikesha SOS Media Burundi avuga ko muri komini Rumonge ku wa Gatandatu habaye imvururu zakuruwe n'abaturage babeshyeraga umuturage ko acuruza bimwe mu bice bigize umubiri w'umuntu birimo imyanya myibarukiro. Ibi byatumye abantu 10 batabwa muri yombi ndetse bucyeye bwaho ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2026, bajyanwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rumonge ruhita rubaburanisha.
Abo bantu 10 bashinjwaga gukwiza ibihuha no guteza impagarara muri rubanda bamwe bakatiwe gufungwa amezi hagati ya 3 na 6, no gutanga ihazabu ya 100,000 Fbu abandi bakatirwa umwaka ariko bakazafungwa amezi atandatu andi bakayasubikirwa no gutanga 300,000 Fbu.


Kinyarwanda
English
Swahili









