issa
Gatsibo: Umwarimu yafunzwe nyuma yo gusanganwa umunyeshuri w'imyaka 15 mu Cyumba cye

Mar 11, 2026 - 17:33
 0

Umwarimu wigishaga ku ishuri rya G.S Bihinga riherereye mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi nyuma yo gusanga mu cyumba cye umunyeshuri w’imyaka 15 wari waburiwe irengero n’umuryango we .

Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku manywa yo ku wa Mbere tariki ya 09 Werurwe 2026.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mwarimu yari amaranye iminsi igera kuri itatu uwo munyeshyluri mu gihe ababyeyi be bari baramubuze.

Bivugwa ko yabuze ku wa Gatatu w'Icyumweru gishize aboneks kubwsnere tariki 10 Werurwe 2026 asanzwe mu Cyumba cy'uwo mwarimu nyuma y'uko abandi barimu bagenzi be batanze amakuru y'uko bacyimubonyemo.

Abatangabuhamya bavuze ko ababyeyi b'uyu mwana nyuma yo kumubura babimenyesheje ishuri yogagaho maze basaba ubuyobozi bwaryo kubafasha kumushakisha.

Umwe yagize ati " Yarabuze ababyeyi bajya ku ishuri rye babibwira ubuyobozi nabwo butangira kumushaka ariko abandi barimu bamubonye muri icyo cyumba barabivuga uwo mwarimu abanza kwanga gutanga urufunguzo nyuma arutanze bagiye bamusangamo."

‎Uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.

‎SP Twizeyimana Hamdun, yemeje iby'aya makuru aboneraho kwibutsa abaturage ko gusambanya abana cyangwa kubakoreraho ibikorwa by’ishimishamubiri ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba ababikora kubireka.

SP Twizeyimana yanasabye abaturage gutanga amakuru igihe babonye umuntu ajyana umwana utari uwe mu nzu bikekwa ko yaba agamije kumukorera ibikorwa by’ihohoterwa, aho kubifata nk’ibintu bisanzwe.

‎Itegeko risobanura ko gusambanya umwana ari igikorwa cyo kwinjiza igitsina, intoki cyangwa ikindi kintu mu myanya y’ibanga y’umwana.

‎Iyo gihamijwe n’urukiko, uwagikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. Mu gihe uwasambanyijwe ari munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.