Nyarugenge: Umukobwa yafatanywe ikiro cy'urumogi n'udupfunyika 180
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, hafungiye umukobwa w'imyaka 25 witwa Iradukunda Louise nyuma yo gufatanwa ikiro cy'urumogi n'udupfunyika 180.
Uyu mukobwa usanzwe ucuruza urumogi yafashwe sawa munani z'amanywa yo kuri uyu wa 11 Kanama 2025.
Polisi ivuga ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko acuruza urumogi, abapolisi bageze iwe mu rugo bamusatse bamusangana ikiro 1 n’udupfunyika 180 by’urumogi aho yaruhishaga mu mucanga warurunze mu nzu iherereye mu Kagali ka Mataba, Umudugudu wa Rushubi.
Polisi ivuga ko akimara gufatwa yatangaje ko ibikorwa byo gucuruza urumogi abimazemo iminsi kuko umugabo we babanaga nawe yafashwe acuruza urumogi ubu akaba nawe akaba afungiye icyo cyaha.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yambwiye UKWELITIMES, ko Polisi y’ u Rwanda ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage itazadohoka mu kurwanya ibikorwa byo kurwanya abanywa, abacuruza ibiyobyange kuko bigira ingaruka ku baturage ndetse no ku muryango nyarwanda.
Yagiriyw inama ababinywa n'ababicuruza kubireka, kubera ko amayeri bakoresha yamenyekanye.
Polisi yaboneyeho gushimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutuma abacuruza ibiyobwenge bafatwa, kikaba kandi ari ikimenyetso kimikoranire myiza ikomeje kuranga Polisi n’abaturage, turabashimira ariko tunibutsa abandi gutangira amakuru ku gihe, tugire igihugu kitaerangwamo ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Kinyarwanda
English
Swahili









