issa
Nigeria na Türkiye basinye amasezerano icyenda y’umutekano n’ubufatanye

Feb 1, 2026 - 07:30
 0

Leta ya Nigeria na Türkiye basinye amasezerano icyenda y’ubufatanye mu nzego z’umutekano, ubukungu n’ingufu, agamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yatahutse mu gihugu cye nyuma yo gusoza urugendo rwa Leta y’icyo gihugu yagiriye muri Türkiye.

Perezida Tinubu yageze mu gihugu cya Nigeria ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026 avuye muri Türkiye mu ruzindiko yatangiye ku wa 27 nk’uko byemejwe n’ibiro bya Perezida by’icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe, uru ruzindiko rwari rugamije kwiga ku mibanire y’ibyo bihugu byombi aho Tinubu, Perezida wa Nigeria na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan, baganiriye birambuye banemeranya ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu bice bitandukanye by'amajyaruguru ya Nigeria.

Ibiro bya Perezida wa Nigeria byashyize itangazo hanze rivuga ko Nigeria na Türkiye bashyize umukono ku masezerano icyenda agamije guteza imbere ubufatanye mu bukungu, ingufu, ubushakashatsi n’umutekano.

Mu byo abo bakuru b’ibihugu byombi bemeranyije, ni uko ibyo bashyizeho umukono bigomba guhita bitangira bitarenze tariki ya 15 Gashyantare 2026 mu rwego rwo kurwanya no guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Nigeria ikomeje kugaba ibitero mu baturage.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Tinubu nta gihe cyari gishize nubundi asinyanye amasezerano na Iran, Brazil ndetse na Guinea mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bivugwa ko ishaka kumukura ku buyobozi.

Feb 1, 2026 - 09:57