Rulindo: Polisi yamurashe arimo kugerageza kuyirwanya
Polisi yo yo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, yarashe umusore witwa Mbonyinshuti Eric, wagerageje kuyirwanya.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu Kagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko umuvandimwe wa nyakwigendera nawe yari amaze kwitaba Imana aguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, aho bakunze kwiyita ‘Abapari’.
Bivuga ko uyu muvandimwe we yirutse agerageza guhunga nyuma yo gukekwaho gucukura amabuye mu buryo butemewe, agwa muri icyo kirombe ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, we yabwiye TV1 ko impfu z’aba bavandimwe zidafitanye isano.
Ati “ Ku munsi w’ejo ku masaha y’umugoroba, ubwo Polisi yari iri iva mu kazi, yaje guhura n’itsinda ry’abantu bagera muri mirongo, bayitera amabuye. Irasa mu kirere ibaburira ahubwo aho kugira ngo bahunge, bakarushaho kuyisatira.
Nibwo umwe muri abo bantu yaje kuraswa. icyateye abo bantu ntabwo tukizi kuko iperereza rigikomeje kugira ngo harebwe impamvu yari yabiteye. Ariko muri icyo gice ni ahantu hakunze kuba abantu bacukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajya no guhohotera abashinzwe umutekano w’aho hantu.”
IP Ngirabakunzi Ignace yaboneyeho kuburira abantu bagerageza kurwanya inzego z’umutekano.
Yagize ati “ Icyo tubwira abaturage ni ukubaha amategeko n’inzego zishinzwe kuyubahiriza.Nk’abantu batinyuka bakubahuka inzego z’umutekano, bakwiye kwirinda, bakamenya aho uburenganzira bwabo bugarukira.”
Yasabye abantu kwirinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga.


Kinyarwanda
English
Swahili









