issa
Kigali: Impungenge ku boza imishito yagenewe gukoreshwa rimwe

Sep 4, 2025 - 11:28
 0

Abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe cyane n’abantu bakora akazi ko kotsa inyama boza imishito bakoresheje bakongera bakayikoresha kandi yaragenewe gukoreshwa inshuro imwe gusa.

Bamwe muri aba baturage bakunze kujya mu tubari dutandukanye two mu bice by’Umujyi wa Kigali, babwiye UKWELITIMES ko  batiyumvisha impamvu ba mucoma boza imishito y’uduti yagenewe gukoreshwa rimwe bakongera kandi iba ihendutse.

Bahamwa ko ibi bishobora gutuma abantu benshi bikundira kurya za mushikaki mu tubari bandura indwara zituruka ku isuku nke.

Kayibanda Yasini yagize ati “ Sha muzatuvugire kabisa uzi ko bakoresha imishito bakongera bakayoza bakayikoresha”

Yongeyeho ko atiymvisha impamvu abotsa inyama boza imishito baba bakoresheje bakondera bakayikoresha kandi ipaki yayo iba itanahenze.

Uwineza Hawa, we yagize ati “ Njye narabyiboneye mucoma ari kuyoza birantungura mpita ndahira ko ntazongera gupfa kurya brochette zo mu tubari.”

Uwitwa Rugwiro Olivier, we yavuze ko hakozwe ubugenzuzi mu tubari hafungwa twishi kubera isuku nke itugaragaramo.

Ati “ Koza imishito ibyo n’ibintu bisanzwe uzi noneho amazi bogeshaibirahuri uburyo aba ari mabi? Winjiye mu byikoni byinshi byo mu tubari na za restaurant ntabwo wazongera kugira ikintu cyabo urya.”

Umugabo witwa Habanabakize Innocent, wotsa inyama mu kabari gaherereye i Nyamirambo, nawe yemeza ko hari bagenzi be bajya bayoza.

Ati “ Bibaho ariko ntabwo ba mucoma bose ariko babikora, njye rwose ahantu nkorera ibyo ntibyabaho nkeka ko bikorerwa mu tubari duciriritse twa tundi bita utwa ndagaswi.”

UKWELITIMES, yahamagaye umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine, kugira ngo imubaze ku bijyanye n’iki kibazo ariko ntiyabasha kuboneka.