issa
Afurika y’Epfo yashyinguye mu cyubahiro imibiri 63 yari imaze imyaka irenga 100 mu nzu ndangamurage

Mar 24, 2026 - 07:41
 0

Igihugu cya Afurika y'Epfo kuri uyu wa mbere tariki ya 23 cyashyinguye mu cyubahiro imibiri 63 y'abantu bo mu bwoko bwa Khoisan, ubwoko bw’abantu bamaze igihe bubayeho muri icyo gihugu, ikaba yari imaze imyaka irenga ijana ishyinguye mu nzu ndangamurage zo ku mugabane w’u Burayi.

Ni umuhango wabereye mu ntara ya majyaruguru ya Cape ahitwa Steinkopf, witabirwa n’abayobozi ba Afurika y'Epfo barimo Perezida Cyril Ramaphosa w’icyo gihugu, abaturage n’abandi bari baturutse mu bindi bice by’isi.

Ni umuhango waranzwe n’imico gakondo ya kera yakoreshwaga muri icyo gihugu irimo amasengesho n’indirimbo, igikorwa kiswe icyo gusubiza agaciro abo bantu bari barambuwe mu bihe by’ubukoloni.

Iyo mibiri 63 yashyinguwe mu cyubahiro, itandatu nta gihe yari imaze ikuwe mu gihugu cya Scotland mu nzu ndangamurage ya Kaminuza y’icyo gihugu, mu gihe indi yari isanzwe mu nzu ndangamurage za Afurika y'Epfo.

Amakuru yatangajwe n’inzego za leta ya Afurika y'Epfo ni uko iyo mibiri yagiye ikurwa mu mirima hagati y’umwaka wa 1868 na 1924, mu bihe by’ubukoloni.

Perezida Cyril Ramaphosa w’icyo gihugu cya Afurika y'Epfo yavuze ko uwo muhango wari ugamije guha agaciro n’icyubahiro abo bantu barwaniriye ubwigenge n’uburenganzira bwabo, bityo ko ari intambwe ikomeye iha icyubahiro abarwaniye icyo gihugu aho irondaruhu ryari ryugarije abari bagituye icyo gihe.

Benshi muri icyo gihugu bavuga ko nubwo icyo ari igikorwa gifite igisobanuro gikomeye, ariko urugendo rwo gukemura ibikomere byatewe n’amateka mabi y’ubukoloni rukiri rurerure, uretse ko ibikorwa nk’ibyo bitanga icyizere cy’ejo hazaza ha Afurika y'Epfo igatera imbere yigira ku mateka yaciyemo.

Mar 24, 2026 - 10:00