Nyabihu: Abantu barindwi batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu bujura bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga
Ku wa mbere Tariki ya 23 Werurwe 2026, Polisi y'Igihugu ikorera mu Ntara y'Iburasirazuba yeretse itangazamakuru abantu barindwi barimo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho birimo amateleviziyo n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga ndetse yerekana abandi bane bakekwaho kugura ibyo bikoresho byibwe mu karere ka Nyabihu.
Abo bantu uko ari barindwi bafungiye Kuri sitasiyo ya polisi ya Jenda mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu. Batatu muri bo barakekwaho kwiba amateleviziyo n'amaradiyo bibye mu gihe abandi bakekwaho kugura ibyibwe n'abo bakekwaho ubujura.
Abakekwaho kugura ibyo bikoresho byibwe ubwo birekwaga itangazamakuru bagaragaje ko bicuza ibyo bakoze basaba abandi baturage kwirinda kugura ibyibwe.
Umwe mu baguze ibyibwe yagize ati "Kuko iyo nza gushishoza, nkabanza kubabaza fagitire ntabwo ibi bintu biba byarambayeho."
Undi muturage nawe yagize ati "Nakoze icyaha cy'uko nabiguze batabanje kumpa fagitire ngo ndebe ko ari ibyabo, ariko nanjye ntabwo kuri njyewe ku giti cyanjye ndimo ndasaba imbabazi, ariko n'abandi batekenisiye, aho bava bakagera ntihakagire umuntu ubagurisha ikintu batazi ko ari icye, bagomba kubanza gushishoza."
SP Twajamahoro Sylvestre umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yabwiye itangazamakuru ko abo bantu barindwi bafashwe muri gahunda yo guhashya abajura muri iyi Ntara y'Iburasirazuba.
Yagize ati" Imikwabu yakoze hano mu karere ka Nyabihu, yo kurwanya ubujura no kubuhashya ndetse no mu Ntara y'Iburengerazuba muri rusange, mwabonye ko hari abantu berekanywe, bakoze ubujura butandukanye burimo kwiba za televiziyo, amaradiyo, za dekoderi ( Decoder ) n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga."
SP Twajamahoro yakomeje agira "Bamwe mu babigizemo uruhare, barafashwe nibo bariya mumaze kubona, hakaba hari ababiguraga ndetse n'ababyibaga. Turabwira abiba ko babireka bakabicikaho kuko inzego z'Umutekano ziri maso."
SP Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda kugura ibikoresho bidafite inyemezabwishyu.
Yagize ati "Uyu munsi twerekanye abo muri Nyabihu, ariko no mu tundi hari ibikoresho nk'ibi byagiye bifatwa, hari ubutumwa rero duha abaturarwanda by'umwihariko hano mu Ntara y'Iburengerazuba, hano muri Nyabihu niho byerekanywe ariko turabifite mu karere ka Rubavu, Rusizi, Nyamasheke n'ahandi mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba. Turakangurira abantu y'uko abantu bakwiye gucika kuri uyu muco wo kugura ibikoresho bidafite za fagitire."


Kinyarwanda
English
Swahili









