Ese Israel yashoye Amerika mu ntambara?
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ifite amadeni ya tiriyali $39. Ni cyo gihugu ku isi gifite umwenda mwinshi mu mateka y'iterambere rya muntu.
Israel ifatwa nk'igihugu gifite igisirikare gikomeye kandi ubutasi bwayo bukaza ku isonga. Israel ifite intwaro kirimbuzi,ifite ubwirinzi bwa Irom Dome, ndetse nibo bafite igisirikare cyo mu kirere kirusha ububasha n'iterambere ibihugu by'ibituranyi.
Hari abasesenguzi bakurikira intambara bahamya ko Israel yashoye Amerika mu ntambara mu kwerekana intege nke zayo no gushyira ku iherezo ubuhangage bwayo.
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ifite amadeni ya tiriyali $39. Ni cyo gihugu ku isi gifite umwenda mwinshi mu mateka y'iterambere rya muntu.
Intambara zose Amerika yagiye yishoramo zasize ziyisigiye icyuho ku bukungo. Intambara yo muri Iraq hakoreshejwe tiriyali $3. Iyo muri Afghanistan hakoreshejwe tiriyali $2.3.
Izo ntambara zombi zarwanywe mu kitwa kurwanya iterabwoba ariko byose byari inyungu za Israel mu karere no gukomeza gutura hagati y'ibihugu bidakomeye.
Icyo gihe Amerika yatakaje amafaranga, abasirikare barapfuye abandi baba inkomere ibintu byabaviriyemo uburwayi, ariko Israel yo yakomeje kuba ntavogerwa mu karere iherereyemo.


Kinyarwanda
English
Swahili









