issa
Nyamasheke: Babiri bakekwaho urupfu rw’umwana w’amezi 8 batawe muri yombi

Apr 19, 2026 - 16:11
 0

Inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana urupfu rw’umwana w’amezi umunani witwa Niyonkuru Aime Blando, wapfiriye mu Karere ka Nyamasheke mu Mudugudu wa Nyamikingo, Akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa ku wa 19 Mata 2026 mu buryo budasobanutse.

Amakuru aturuka mu baturage bo muri aka gace avuga ko hari umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 26 ukekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’uyu mwana, bitewe n’uko ngo yari asanzwe abana na nyina witwa Niyokwizerwa Jeannette w’imyaka 20, mu buryo butemewe n’amategeko.

Abaturage bavuga ko uwo mugabo asanzwe azwiho kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko yagiye afungwa kenshi azira imyitwarire ye mibi. Banavuga ko mu rugo rw’uyu muryango, hakunze kurangwa n’amakimbirane, ndetse ko bashobora kuba barwanye bakisanga bakandagiye uwo mwana bikamuviramo kubura ubuzima.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge bwabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari yo, uretse ko icyateye urupfu rw’uwo mwana kugeza ubu kitaramenyekana neza bitewe n’uko amakuru barimo guhabwa n’ababyeyi b’umwana adasobanutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yavuze ko ibisobanuro byatanzwe n’abari kumwe n’uwo mwana bitarasobanuka neza.

Yagize ati “Amakuru dufite ni uko saa tanu n’igice z’amanywa hari umwana w’amezi umunani wapfiriye mu rugo rw’umugabo witwa Emmanuel n’umugore witwa Jeannette. Uretse ko ibisobanuro batanga ku rupfu rw’uyu mwana bidasobanutse neza, niyo mpamvu twahise twiyambaza RIB na Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.”

Yakomeje avuga ko Emmanuel n’uwo mugore witwa Jeannette nta gihe kinini bari bamaranye nk’umugore n’umugabo uretse ko babana mu buryo butemewe n’amategeko, imibanire ubuyobozi butaramenya neza.

Kugeza ubu, Nshimiyimana Emmanuel na Niyokwizerwa Jeannette bari mu maboko y’ubuyobozi mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’u Rwanda kugira ngo hamenyekane neza ukuri ku cyateye uru rupfu.

Apr 19, 2026 - 16:29