Batandatu barimo abasirikare bapfiriye mu mpanuka i Adamawa
Leta ya Nigeria yatangaje ko impanuka yabereye mu muhanda wa Yola Song muri Leta ya Adamawa yaguyemo batandatu barimo n’abasirikare bayo.
Ni ibyatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe umutekano wo mu muhanda FRSC, muri Nigeria kuri uyu wa kane tariki 4 Kamena 2026 nyuma y'iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 3 Kamena.
Amakuru yatangajwe avuga ko icyateye iyo mpanuka ari imodoka ya gisirikare yari itwaye abasirikare ba Leta yagonganye na bisi itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hummer yaturukaga mu mujyi wa Kano yerekeza i Mubi.
Byatangajwe kandi ko iyo modoka yari itwaye abasirikare ba leta yari ku muvuduko mwinshi bigaragara ko hari indi modoka yirukaho, ibyo abari aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’imirwano yari imaze iminsi ibera muri ibyo bice hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za leta.
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Adamawa, SP Suleiman Nguroje, yatangaje ko abapfiriye muri iyo mpanuka ari abasirikare babiri ba leta n'abanyeshuri bane, nubwo ngo icyateye iyo mpanuka nyirizina kigikorwaho iperereza ryimbitse.

Kinyarwanda
English
Swahili








