Congo-Brazzaville: Hatangajwe itariki y’amatora ya Perezida
Leta ya Congo-Brazzaville yatangaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika w’icyo gihugu ateganyijwe kuba ku wa 15 Werurwe 2026.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Leta ya Congo-Brazzaville, Thierry Moungalla, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama, wavuze ko Leta y’icyo gihugu iteganya kujya mu matora ya Perezida muri uyu mwaka ku wa 15 Werurwe.
Ibi bijyanye n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, riteganya ko amatora ya Perezida wacyo ategurwa nibura mu minsi 30 ariko itarenze 40 mbere y’uko manda iriho irangira.
Perezida uri ku butegetsi, muri Congo-Brazzaville Denis Sassou-Nguesso, muri 2014 yashyize hanze itangazo avuga ko yiteguye kongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora azaba muri uyu mwaka, abinyujije mu ishyaka ayoboye rya PCT, uretse komisiyo y'amatora itari yatangaza igihe abakandida bazatangirira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Nk’uko bikomeje gutangazwa, ni uko mu bandi bakandida bahabwa amahirwe yo kongera kwiyamamaza barimo Frédéric Bintsamou, uzwi ku izina rya Pastor Ntumi, washyize umutwe w’inyeshyamba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo-Brazzaville, ndetse na Dave Mafoula, washinze ishyaka rya IPSAA.
Denis Sassou-Nguesso uri ku butegetsi ubu muri Congo-Brazzaville yafashe ubutegetsi bwa mbere mu 1979, ubu akaba yiteguye kongera kuyobora icyo gihugu mugihe yatsinda amatora, uretse ko abatavuga rumwe na leta ye bamushinja kwiharira ubuyobozi no kwimakaza icyene wabo.
Kugeza ubu, bamwe mu baturage ndetse na banyepolitiki batavuga rumwe na leta ya Denis Sassou-Nguesso bakomeje kumushinja kwima imirimo abo badafitanye isano, bavuga ko agira itonesha rikabije, ibintu bikomeje kuzamura umwuka mubi muri icyo gihugu mbere y’uko igihe cyo kwiyamamaza nyirizina kigera.


Kinyarwanda
English
Swahili









