Sudan: Ibitero bya drone byongeye kugabwa ku kibuga cy’indege cya Khartoum
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Sudan kizwi nka Khartoum nyuma yo gufungwa imyaka 2 n’amezi 6 kubera intambara muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri cyongeye kuba ikibuga cy’intambara, nyuma yo kugabwaho igitero cya drones kikibasira ako gace.
Ibi byatangajwe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu cya Sudan kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, aho zatangaje ko nyuma y’amasaha make icyo kibuga cy’indege bitangajwe ko kigiye gufungurwa nyuma yo gufungwa igihe kingana n’imyaka 2 n’amezi 6 kubera intambara n’imirwano ikomeye yakunze kurangwa aho, ubu cyongeye kugabwaho ibitero bikomeye bya drones n’imitwe yitwaje intwaro.
Amakuru yatangajwe n’abatangabuhamya avuga ko bumvise urusaku rwinshi rwa drones ruvugira hafi mu majyepfo y’icyo kibuga cy’indege cya Khartoum rwakurikiwe n’ibisasu byahaturikiye cyane mu masaha ya saa kumi, saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo muri icyo gihugu cya Sudan.
Ibi bibaye nyuma y’uko Ikigo cya Leta y’icyo gihugu gishinzwe iby’indege (CAA) ku wa 20 Ukwakira uyu mwaka cyari cyatangaje ko cyamaze gutegura ifungurwa ry’icyo kibuga ryari riteganyijwe kuba 26 Ukwakira uyu mwaka.
Ifungurwa ryari rihanzwe amaso na bashaka amahoro
Iryo fungurwa ry’icyo kibuga cy’indege abanya politiki bakomeye muri Sudan bavugaga ko cyari ikimenyetso kiza cyari kuganisha ku rugendo rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu nyuma y’intambara kugeza ubu ikomeje gukaza umurego hagati y’ingabo za Sudan SAF, n’umutwe witwaje intwaro wa RSF.
Kuva muri 2023 ubwo icyo kibuga cy’indege cya Khartoum cyafungwaga kubera intambara n’imirwano ikomeye yakiberagaho, ni bwo bwa mbere hari hatangajwe amakuru avuga ko cyendaga gufungurwa.
Ku rundi ruhande, mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka nibwo igisirikare cya Sudan cyari cyatangaje ko cyatsinze burundu uwo mutwe witwaje intwaro wa RSF bivugwa ko ari wo uri inyuma y’intambara ndetse n’imiryango yose ibarizwa muri icyo gihugu, bityo bikaba ari byo nyirizina byatumaga ingabo z’icyo gihugu zitegura gufungura icyo kibuga cy’indege.
Ariko nanone bamwe mu bayobozi bo mu nzego za Leta ya Sudan bavuze ko icyo gitero gishya cya drone cyagabwe kuri icyo kibuga cy’indege cyerekana ko umutekano muri icyo gihugu ukiri muke, nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu bikomeje kubitangaza.
Ingaruka z’intambara ikomeje kubera muri Sudan ku baturage
Intambara ikomeje kuba hagati y’ingabo za Sudan (SAF) ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa RSF, OMS/WHO ivuga ko kugeza ubu imaze guteza ingaruka zikomeye ku baturage batuye icyo gihugu zirimo indwara z’ibyorezo, kwicwa n’inzara bitewe no kubura ibiribwa n’amazi meza.
Ni mu gihe Loni yo ivuga ko iyo ntambara kuva yatangira kugeza ubu imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 20, mu gihe abandi barenga miliyoni 14 bahunze icyo gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









