
Trump yagiranye inama na Zelenskyy
Perezida Trump na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kuri uyu wa Gatanu bagiranye ikiganiro gikomeye kiganisha ku masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no guhagarika intambara n’uburusiya.
Zelenskyy yari yaje muri Washington kugira ngo ashyireho umukono ku masezerano azatuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona uburyo bwo gukoresha amabuye y'agaciro biboneka muri Ukraine. Perezida Trump yavuze ko abayobozi bombi bazashyira umukono kuri ayo masezerano mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu muri White House.
Prezida wa Amerika, yatangaje ko ayo masezerano ari ingenzi ku gihugu cya Ukraine mu rwego rwo kuriha imfashanyo y’amafaranga Amerika yagihaye mu gihe cy’intambara yo kugura intwaro.