Gasabo: Yabonye umugabo we afatanywe inzoga zitujuje ubuziranenge ahita ashaka kwitwikira mu nzu
Polisi ikorera mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yafashe umugabo witwa Nzamwita Aimee w’imyaka 38 n'umugore we witwa Nyirarukundo Frotinee w’imyaka 34 bakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage.
Polisi yafashe uyu mugabo n’umugore we ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2025, nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage ko bakora inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur.
Ako kanya abapolisi bafatanije n'izindi nzego z'umutekano bahise bajya mu rugo rw’uyu umugabo arafatwa ngo abazwe ibyo akora.
Polisi ivuga ko umugore wari kumwe n’umwana we muto akimara kubona ko umugabo amaze gufatwa, yahise atwika inzitiramibu n'uburiri bwabo bitangira kwaka agamije kuzimanganya ibimenyetso.
Polisi ivuga ko muri ako kanya abapolisi nabo bahise batangiye tuzimya umuriro hanitabazwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FBR) z'umuriro urazima.
Mu nzu ya Nzamwita Aimee n'umugore we Nyirarukundo Frotinee, hasanzwemo amacupa arimo inzoga za Liquor amacupa 624 na Litiro 20 zari mu kidomoro bakoreshaga bakora izi nzoga.
Polisi ivuga ko ubwoko bw'inzoga bakoraga mu buryo butemewe bayitaga One Sip Gin.
Polisi yakomeje ivuga ko iyi nkongi uyu mugore yateje yatumye hari ibyangirika birimo n'inzu yangiritse ndetse igashimangira ko ibintu byangiritse bifite agaciro ka 2.500.000Frw mu gihe agaciro k’ibyahiriye mu nzu bifite agaciro ka 5.820.000 RFW.
Kugeza ubu abafashwe n'inzoga bakoraga bafungiye kuri Station ya Bumbogo kugira ngo bashyikirizwe RIB ndetse iperereza rikaba rikomeje.
Polisi y'u Rwanda irihanangiriza abantu bose biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage ko ari ukuroga abaturage ntabwo bazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw'abaturage.
Abaturage baributswa gutanga amakuru ku bantu nk’aba kugira ngo bafatwe bagahanwa kuko iki n'icyaha gihanwa n'amategeko kuko usanga harimo ibyaha byinshi birimo no guhimba ibyangombwa ndetse no kwangiza ubuzima bw'abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









