issa
DR Congo: Ihohotera rishingiye ku gitsina ryikubye inshuro 4 mu mezi atandatu

Sep 5, 2025 - 11:09
 0

Umuryango Save the Children watangaje ko ubusambanyi bukorerwa abana n’abagore mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwikubye inshuro enye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Ibi uyu muryango wabitangaje ku wa 4 Nzeri 2025, muri raporo igaragaza akarengane n’iyicarubozo rikomeje gukorerwa abagore n’abana muri iki gihugu cya Congo, aho uyu muryango wagaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga, wakiriye abantu basaga 2,700 bahohotewe, mu gihe mu mwaka ushize ho bari 612. Aho bamwe muri bo bahuye n’ingaruka zirimo guterwa inda, indwara z’agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu nayo yatangaje ko mu gihe kingana n’amezi atandatu yabanje nabwo, ari bwo ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byiyongereye aho byazamutseho 16%, bigatuma umubare w’abagizweho izo ngaruka ugera kubihumbi 73, ndetse ko kimwe cya gatatu cyabo kikaba cyaribasiriye abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 16.

Ku rundi ruhande, UNICEF n’indi miryango yo hirya no hino ku isi isobanura ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa muri iki gihugu cya Congo rikorwa nabi kugira ngo ribe nk’intwaro y’intambara ku ruhande rwa leta ya RD Congo n’uburyo bwo gutera ubwoba abaturage.

MUHIRE Jean Berchmas

Sep 5, 2025 - 11:10