Gatsibo: Umugabo yavuye kwirega kwa Sebukwe yitera icyuma mu mutwe
Umugabo w'imyaka 23 yiteye icyuma mu mutwe arakomereka bikabije nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugore bitewe n'amafaranga bakoresheje mu birori byabo byo kwirega kwa Sebukwe.
Kabera Innocent ufite imyaka 23, utuye mu Mudugudu wa Kabarore, Akagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo, yiteye icyuma mu mutwe biturutse ku makimbirane yabaye hagati ye n'umugore we avuye kwirega kwa Sebukwe.
Amakuru atangwa n'abaturanyi babo, avuga ko Kabera n'umugore nyuma y'uko bavuye iwabo w'umugore mu muhango mu muco Nyarwanda uzwi nko kwirega, kuko babanaga mu buryo butemewe n'amategeko kandi ataramusabye ngo atange inkwano. Uwo mugabo n'uwo mugore we bagiranye amakimbirane kubera kutumvikana ku mafaranga bakoresheje muri uwo muhango bari bavuyemo kwa Sebukwe.
Umwe mu baturage, yabwiye BTN TV ko uwo mugabo yashatse gutera icyuma umugore yahunga agahita yitera icyo cyuma mu mutwe.
Umwe mu baturage yagize ati"Twumvise ibibazo bibayeho gutyo natwe turatabara dusanga ni umuntu witeye icyuma, twumva amakuru ko akiteye bitewe nibyo batumvikanyeho n'umugore."
Umukazana wa Nyirabukwe nawe yagize ati"Ubukwe bwagenze neza, burangiye barataha natwe dusigarayo, turangije nyirabukwe aratubwira ngo umugore yamuhamagaye amubwira ko ngo umugabo ari mu bitaro yiteye icyuma mu mutwe."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yemeje ko Kabera yiteye icyuma nyuma yo gushaka kugitera umugore we akamuhunga.
Yagize ati " Umuturage witwa Kabera Innocent ejo bari bagiye gusaba umugeni mu Murenge wa Rwimbogo, bageze mu rugo Kabera Innocent atangira kubaza umugore ko yakoresheje amafaranga menshi, mu bikorwa bari bagiyemo, umugore amwereka ko ibyakozwe byagombaga gukorwa, umugabo amusaba ko amusubiza amafaranga umugore aranga agiye kumutera icyuma, umugore ariruka ahita akitera mu mutwe, amaze gukomereka yajyanwe ku kigo nderabuzima."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Kabarore, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango yabo, kuko ingaruka zayo harimo kwicana hagati y'abashakanye no guha abana urugero rubi.


Kinyarwanda
English
Swahili









