Kenya na Uganda batangije umushinga mushya wa gari ya moshi
Umukuru w’igihugu cya Kenya na Uganda kuri uyu wa 21 Werurwe 2026 batangije umushinga mushya wa gari ya moshi ugamije guteza imbere ubuhahirane n'ibikorwaremezo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iki gikorwa cyatangirijwe i Kibos mu mujyi wa Kisumu uherereye hafi y’ikiyaga cya Victoria muri kenya, aho Perezida wa Kenya William Ruto yatangirije kubaka umuhanda wa gari ya moshi ufite kilometero zirenga 107, ukaba uhuza Uganda na Kenya.
William Ruto yatangaje ko uyu mushinga ugamije guteza imbere no koroshya ubuhahirane mu bihugu bya Afurika, aho iyi gari ya moshi izajya iva mu mujyi wa Mombasa ikanyura mu wa Malaba kugeza Kampala muri Uganda.
Amakuru ahari ni uko uyu mushinga watewe inkunga n’u Bushinwa, ukaba uteganyijwe kuzura bitarenze ukwezi kwa Kamena ku mwaka utaha, ukaba utegerejweho kugabanya ibiciro byo gutwara ibicuruzwa no kugabanya ubucucike bw’ibinyabiziga mu mihanda abashoramari ba Kenya na Uganda banyuzagamo ibicuruzwa byabo.
Uyu mushinga kandi utegerejweho guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu karere, by’umwihariko ugahuza Kenya, Uganda ndetse ukanagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu karere.


Kinyarwanda
English
Swahili









