issa
Huye: Abayobozi batatu, barimo Gitifu w’Umurenge, batawe muri yombi

Dec 23, 2025 - 13:18
 0

Mu Karere ka Huye, abayobozi batatu barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro batawe muri yombi bakekwaho uburangare bwo kutita ku muturage wari mu kaga bikamuviramo kubura ubuzima.

Ni amakuru UKWELITIMES yahamirijwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, aho yavuze ko abo bayobozi batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ukuboza 2025, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage batuye muri uwo Murenge wa Rwaniro baganiriye na UKWELITIMES avuga ko uwo mugabo yakubiswe izakabwana na bamwe mu baturage batuye muri uwo murenge bamushinja ubujura bw’amatungo n’ibikoresho byo mu nzu.

Umubyeyi witwa Nosiatha wari uturanye n’uwo mugabo yatubwiye ko uwo mugabo witwa Muvandimwe Bosco wahimbwaga Myatura yakubiswe inkoni nyinshi bamushinja ubujura bw’amatungo yari amaze iminsi yibwa muri ako gace batuyemo.

Yagize ati “Hano hari hashize iminsi abaturage bibwa amatungo n’ibikoresho byo mu nzu, ariko rero nta muntu uzi neza koko niba Myatura ari we waba warabyibye. Ahubwo batangiye kumukeka sinzi icyo bagendeyeho. Ubwo rero mu rukerera, twaje kumva ngo arimo gukubitwa ngo bamufatanye bimwe mu bikoresho byo mu nzu bitari ibye.”

Umugabo witwa Sengimana Jean Nepo yavuze ko we ibyabaye birimo ubugambanyi kuko ngo na bamwe mu baturage bagize uruhare mu guhohotera uwo nyakwigendera bacitse.

Ati “Habayeho ubugambanyi kubera ko niba twibwaga koko, kuki umuturage umwe ari we ushirwaho icyo cyaha cy’ubujura? Rwose byaratubabaje kubona Myatura apfa kandi yari yanageze mu maboko y’inzego zagombaga kumurinda. Ikindi cyatubabaje kurushaho ni uko bamwe mu bamukubise bacitse. Ese ubundi niba yarakekwagaho ubujura byari ngombwa ko akubitwa kandi hari amategeko abikurikirana? Byaratubabaje.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES ko polisi yataye muri yombi abo bayobozi batatu barimo umuyobozi w’umurenge ushinzwe imari n’umutungo mu Murenge wa Rwaniro, Executive wa kagari nyakwigendera yari atuyemo, ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, bakekwaho kugira uburangare bwatumye uwo mugabo apfa.

Yagize ati “Batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17, bakurikiranweho kudatabara uri mu kaga ndetse no kuba barahohoteye uwo mugabo, uretse ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza niba koko harabayeho uburangare cyangwa niba yarakubiswe bikamuviramo kubura ubuzima. Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira.”

Akomeza avuga ko Polisi isaba abaturage kuba maso bagatanga amakuru ku gihe, by’umwihariko muri iyi minsi mikuru bakirinda uburangare n’ubusinzi.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukuba maso bagatanga amakuru ku gihe. Natwe icyo tubizeza ni uko umutekano ari wose, gusa bakamenya ko kujya mu minsi mikuru bitavuze gusinda cyangwa gukora ibyaha, ibyo rwose babyirinde.”

Kugeza ubu, abo bayobozi batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira mu gihe iperereza ryimbitse rigikomeje.

Dec 23, 2025 - 14:05