Mu ntara y’Iburengerazuba, abarokotse Jenoside bahawe ubuvuzi bw’amaso
Ikigega cy’Abarokotse Jenoside mu Rwanda (SURF) na Nu-Vision Optical bahaye ubuvuzi bw’Amaso abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru basaga 320 babarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ikigega cy’Abarokotse Jenoside (SURF) Rwanda, ku bufatanye na Nu-Vision Optical, cyatanze serivisi zo gupima amaso na ‘lunette’ by’ubuntu ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, kugira ngo bibafasha kongera kubona neza, mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Iyi gahunda yageze ku barokotse barenga 320 bafite imyaka 45 kuzamura, benshi muri bo bafite indwara z’amaso ziterwa n’izabukuru, cyane cyane indwara yo kudashobora gusoma inyuguti nto ziri hafi. Kutabona neza byari byaragabanyije cyane ubushobozi bwabo bwo gusoma, gukora imirimo, kuvugana n’abandi no kubaho bisanzuye.
Aba baturage bapimwe amaso n’inzobere mu buvuzi bw’amaso, bahabwa ‘Lunette’ zo gukoresha mu gusoma ku buntu, bahabwa inyigisho ku buzima bw’amaso, ndetse boherezwa ku buvuzi bwisumbuyeho aho byabaga bikenewe. Iki gikorwa cyibanze ku ndwara z’amaso zishobora kwirindwa cyangwa kuvurwa, ariko zigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abarokotse Jenoside bageze mu zabukuru.
Mukantabana Josephine, utuye mu Mudugudu wa Gabiro mu Murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yagaragaje ibyishimo bye nyuma yo guhabwa indorerwamo.
Yagize ati “Mbere sinashoboraga gusoma inyuguti nto, n’iyo zabaga zanditse ku byapa binini. Nyuma yo gupimwa no guhabwa indorerwamo, natangiye gusoma neza kandi vuba. Ndabashimira cyane kandi nsaba ko n’abandi bameze nkanjye bafashwa kubona ubu buvuzi.”
Nyirangendahayo Martha yavuze ko yari amaranye igihe kirekire ibibazo by’amaso byamubangamiraga mu buzima bwa buri munsi. Yagize ati “Amaso yanjye yararyaga cyane cyane mu gitondo kandi sinabonaga neza. Nyuma yo kuvurwa, ubu ndabona neza kurushaho. Ndashimira abaganga kandi mbasaba gukomeza kudukurikirana.”
Uhagarariye Nu-Vision Optical, Dr Martin Rusanga, yashimangiye ko kwita ku buzima bw’amaso ari ingenzi cyane, agaragaza ko kubona neza bifite uruhare rukomeye mu cyubahiro, kwigenga no kugira uruhare rufatika mu muryango.
Nu-Vision Optical yashyigikiye iyi gahunda binyuze muri gahunda yayo y’inshingano ku muryango (CSR), itanga abaganga b’amaso, ibikoresho, lunette, imiti n’ubufasha mu by’imiyoborere.
Yagize ati “Muri Nu-Vision Optical, twizera ko gusubiza umuntu ubushobozi bwo kubona neza ari ugutanga amahirwe mashya. Ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwacu mu guteza imbere ubuzima rusange, imibereho myiza y’abaturage n’icyerekezo cy’iterambere rirambye ry’u Rwanda.”
Iyi gahunda ihura n’Icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), ndetse n’intego yo kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose, binyuze mu kongera ubwitabire bwa serivisi z’ibanze z’ubuvuzi bw’amaso ku baturage batishoboye.
Uretse kunoza ubushobozi bwo kubona, iyi gahunda izanafasha guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, kwishyira hamwe mu muryango no kongera uruhare mu bukungu, bigafasha abarokotse Jenoside kwitabira byuzuye ibikorwa byabo bya buri munsi n’ibibatunga.
Ubu bufatanye bugaragaza akamaro k’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abikorera mu gukemura ibibazo by’ubuzima byugarije abaturage, kandi bushyiraho umusingi wa gahunda z’igihe kizaza zo kwita ku buzima bw’amaso hirya no hino mu Rwanda.
Nu-Vision Optical ni kigo cyigenga kimaze igihe gitanga serivisi z’indashyikirwa kandi z’umwuga mu by’ubuvuzi bw’amaso ku baturage kuva mu 1999. Nu-Vision Optical yiyemeje guteza imbere ubuzima bwiza bw’amaso binyuze muri serivisi zinoze n’inshingano ku muryango.
SURF Rwanda ni umuryango nyarwanda udaharanira inyungu ukora kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bubahwe, bafashwe kandi binjizwe mu muryango mu buryo burambye binyuze muri gahunda zo kubafasha kwiyubaka no kwigira.


Kinyarwanda
English
Swahili









