Nyagatare: Umukobwa w’imyaka 23 yasanzwe mu nzu yapfuye
Umukobwa w’imyaka 23 wari utuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe mu nzu yapfuye, bituma benshi bamwibazaho bitewe n’uko uwo munsi bari biriwe bamubona ari muzima.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye Saa Cyenda z’amanywa ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Gatungi Sam, yavuze ko uyu mukobwa yasanzwe mu nzu yapfuye, inzego z’umutekano zihita zitangiza iperereza.
Ati “Umukobwa w’imyaka 23 icyamwishe ntabwo turakimenya, RIB n’izindi nzego z’umutekano ziri mu iperereza. Umukobwa yasanzwe mu cyumba cye yapfuye, yaba ababyeyi nta kintu babiziho kuko babibabwiye badahari, yaba abaturanyi nta kintu babiziho.’’
Yakomeje avuga ko bari gukurikirana kugira ngo bamenye icyamwishe kuko batazi niba yishwe n’abantu cyangwa se n’indwara.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorw, yongeyeho ko bategereje ibiva mu iperereza riri gukorwa n’inzego z’umutekano. Anashimangira ko nyakwigendera yari umukobwa wavukanye ubumuga ndetse ababyeyi n’abaturanyi bababwiye ko ejo mu gitondo cyo kuwa Gatandatu yari muzima.
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









