
Kwibuka: Kirimbi hibutswe Abatutsi bazize Jenoside
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke hari kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa kandi hanabereyemo umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 29 y'Abatutsi bazize Jenoside.
Abarokokeye muri aka gace kahoze muri Komini Rwamatamu bavuga ko hakorewe ubwicanyi ndengakamere ku buryo imibiri myinshi y'abishwe yaburiwe irengero kuko yaroshywe mu Kiyaga cya Kivu.
Uretse kandi umurenge wa Kirimbi, ubuyobozi bw'akarere bwifatanije n'imirenge ya Mahembe na Cyato nayo yibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni igihe cyo kuzirikana no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, no gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu gishingiye ku kuri, ubutabera n’ubwiyunge.