Madagascar: Perezida Rajoelina yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo kwirukana Guverinoma yose
Andry Rajoelina Perezida wa Madagascar, yashyizeho Jenerali Ruphin Zafisambo nka Minisitiri w’Intebe mushya w’icyo gihugu nyuma yo kwirukana komite nyobozi yose mu cyumweru gishize kubera kutuzuza inshingano zayo.
Ibi byatangajwe ku wa 6 Ukwakira 2025, na Perezida w’icyo gihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa X aho yavuze ko Leta ayoboye yashyize Jenerali Ruphin Zafisambo mu nshingano za Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, ariko nyirizina ibyo bikaba bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize ari bwo yari yirukanye burundu Guverinoma yose kubera kutuzuza inshingano zayo.
Jenerali Ruphin Zafisambo yari asanzwe ari umusirikare wakoreraga icyo gihugu akaba agiye ku buyobozi nyuma y’ikurwaho rya Guverinoma yose y’icyo gihugu mu cyumweru gishize, nyuma y’uko muri icyo gihugu hari hamaze iminsi habera imyigaragambyo ikaze yaturutse ku burakari bw’abaturage kubera ibura ry’amazi n’amashanyarazi.
Mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu by’umwihariko mu murwa mukuru wacyo Antananarivo, biravugwa ko abaturage biganjemo urubyiruko n’abanyeshuri bakomeje kugaragaza umujinya wabo mu myigaragambyo, basaba ko Perezida Rajoelina yegura ku butegetsi kubera kutabaha ibikorwa remezo bakeneye.
Ni mu gihe ngo abashinzwe umutekano bo muri icyo gihugu na bo bakoresha ibyuka biryana mu maso mu kubirukana, nubwo ngo ibyo ahanini ntacyo bivuze kuri bo, ahubwo imyigaragambyo bakora ikomeje gufata indi ntera.
Perezida wa Madagascar Rajoelina mu ijambo rye yagejeje ku batuye icyo gihugu ku wa 2 Ukwakira nyuma yo kweguza Guverinoma yose, yavuze ko yiteguye kumva ibyo abaturage ayoboye bamusaba, ariko ahakana ibyifuzo byabo byo kwegura, avuga ko hari abo atavuga rumwe nabo, b'abanyeshyari bashaka kumuhirika ku butegetsi.
Ibi bibaye mu gihe icyo gihugu gikomeje kugarizwa n’umwuka mubi wa politiki n’ubukungu, ndetse n’imyigaragambyo y’abaturage bagituye ikomeje gufata indi ntera basaba ko bahabwa ibikorwa remezo.


Kinyarwanda
English
Swahili









