issa
Kicukiro: Polisi yafatiye mu cyuho umugabo amaze kwiba moto

Dec 2, 2025 - 15:46
 0

Ku wa 2 Ukuboza 2025 Polisi ikorera mu Murenge wa Masaka,Akarere ka Kicukiro yafashe umugabo witwa Ndagijimana Felecien w'imyaka 45 amaze kwiba moto y'uwitwa Nsengiyumva

Polisi ivuga ko yacunze uyu mumotari aparitse moto ku iguriro (Alimentation) iherereye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagali ka Gako agiye kugura icyo kurya ahita ayisunika arayitwara, umumotari asohotse arayibura.

Nsengiyumva yahise atabaza inzego z’umutekano, hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto, uyu mujura yabonye inzego z’umutekano ari gusunika moto mu muhanda ayikubita hasi ariruka nibwo bamwirutseho baramufata, akimara gufatwa yemeye ko moto yarayibye.

Iyi moto yasubijwe ny’irayo mu gihe uwari uyubyibye kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko Polisi yahagurukiye abajura biba ibinyabiziga cyane cyane ibirimo moto zibwa abamotari, anakangurira abamotari kujya baparika ahantu bagaragara hafite umutekano, kubera ko hari ubwo usanga umumotari aparika moto aho abonye agahita yigira mu zindi gahunda bigaha icyuho umujura ushaka kuyiba.

CIP Gahonzire, yasabye abamotari kujya bakorana n’inzego z’umutekano mu gutahura abanyabyaha cyane cyane abajura, abacuruza ibiyobyabwenjye, ndetse n’abakora ibikorwa bihungubanya umutekano n’ituza by’abaturage, abamotari kandi barasabwa kujya bitondera bamwe mubo batwara kuko hari igihe usanga bamwe baba ari abajura cg inkozi z’ibibi, ugize amakenga wahamagara Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zikabikurikirana.

Dec 2, 2025 - 15:54