issa
RIB yatangiye iperereza kuri Yampano n’umukunzi we kubera amashusho yabo y’urukozasoni

Dec 2, 2025 - 16:07
 0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Yampano n’umukunzi we n'abandi bantu bari gukorwaho iperereza kugira ngo harebwe ko nta ruhare bagize mu gusakaza amashusho yabo bari gutera akabariro.

Yavuze ko mu gihe iperereza ryasanga hari uruhare babigizemo nta kabuza na bo amategeko yabakurikirana.

.Yagize ati "Kumva ko Yampano yahanwa biracyakorwaho iperereza niba hari uruhare yaba yaragize mu kuba aya mashusho yaragiye hanze, igihe byagaragara ko yabigizemo uruhare we n’uwo bari kumwe bazakurikiranwa.”

 Dr. Murangira yongeyeho ko RIB iri gukurikiza itegeko uko ryanditse aho kurigenekereza bitewe n’uko buri wese abitekereza.

 Ingigo ya 34 y’itegeko riteganya gukumira ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ivuga ku gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Dr. Murangira yaboneyehi gusaba abantu bakoresha amashusho nk’aya kuyasiba cyangwa bakayahisha kure ku buryo atazabacika.

Dec 3, 2025 - 05:38