issa
Kagame yasabye Afurika “Kwiyemera” mu birori bya Giants of Africa byabereye i Kigali

Jul 28, 2025 - 11:00
 0

Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwemera ubushobozi bifite, ashimangira ko uyu mugabane ari “igihangange” kigomba guhaguruka kikagira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo rye ritangiza ku mugaragaro ibirori bya Giants of Africa Festival byabereye muri BK Arena i Kigali, Perezida Kagame yagize ati:

“Afurika ikwiye kwemera ko ari igihangange. Ibihangange birakura, bigatera imbere, bigahagarara bwuma kandi bikiyizera. Afurika ntikwiye na rimwe gukomeza gusigara inyuma y’isi yose, kandi ntibikwiye ko biba bityo.”

Yakomeje avuga ko ibi birori bifite ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa ko “bake bari hano bashobora gukangura impano n’ubushobozi bwa miliyoni z’abatuye Afurika, bakerekana agaciro kabo kandi bagakomeza guteza imbere umugabane wacu.”

Ibi birori bimaze icyumweru, byashinzwe na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri, bigamije guhimbaza urubyiruko, siporo, umuco n’iterambere ry’imiryango.

Masai Ujiri yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda, anashimangira ko urubyiruko rwa Afurika ari imbaraga nyazo, agira ati:

“Giants of Africa si umukino w’amaboko gusa—ni ukwemera urubyiruko rwa Afurika, ibitekerezo byabo, n’ubushobozi bafite bwo kuyobora isi.”

Kugeza ubu Giants of Africa ikorera mu bihugu birenga 16, aho ikoresha siporo mu guteza imbere ibihumbi by’urubyiruko binyuze mu mahugurwa ku buyobozi no kumenya kwiyobora.