issa
Rutsiro: Yafunzwe akekwaho gusambanya mubyara we w’imyaka 9

Jan 29, 2026 - 19:08
 0

Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gusambanya umwana wo kwa nyirasenge w’imyaka icyenda, babanaga kwa nyirakuru ubyara ababyeyi babo bombi.

Ibi bikekwa ko ibi byabaye ubwo aba babyara bari bagiye mu ishyamba kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Uyu musore yafashwe kuri uyu wa 29 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Rwoza, Akagari ka Twabugezi mu Murenge wa Murunda biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nubwo uyu musore yafashwe uyu munsi icyaha atari bwo yagikoze.

Ati “Uyu musore bivugwa ko yasambanyije uyu mwana w’imyaka icyenda babanaga kwa nyirakuru, tariki 18 Mutarama 2026, ariko akomeza kwihishashisha. Umwana atanga amakuru yagaragaje ko atari ubwa mbere yari abimukoreye, aho yamujyanaga mu ishyamba akamusambanya.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore yabwiraga uyu mwana ngo bajyane mu ishyamba kwahira bagera mu ishyamba akamusambanya, ndetse bikekwa ko yari amaze kubimukorera inshuro enye.

Gitifu Mukamana yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza kuba maso, bakita ku burere bw’abana babo ndetse bakanabatega amatwi.

Amakuru akimara kumenyekana umwana yajyanywe ku Bitaro bya Murunda kwitabwaho n’abaganga, ndetse kuri ubu ari mu muryango.

Uyu musore akimara gufatwa yanyujijwe kuri Transit Center ya Murunda, mbere y’uko ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Gihango.

Jan 29, 2026 - 19:10