Kenya: Barimo kwigaragambya basaba ko abana babo bashutswe bakoherezwa ku rugamba mu Burusiya bagarurwa mu gihugu
Imiryango itandukanye ya baturage muri Kenya ku wa 5 Werurwe 2026, yakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Nairobi isaba ko leta y’icyo gihugu yatabara abana babo bavuga ko bashutswe bakoherezwa ku rwanira u Burusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine.
Abo baturage bavuga ko abana babo bashutswe bakizezwa imirimo myiza yabizezaga imishahara yo hejuru bikarangira boherejwe mu ntambara irimo kubera muri Ukraine aho benshi muri bo bakomeje kwicwa abandi bakaba bakomeje kugaragazwa mu mashusho atandukanye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bafite ibikomere abandi baravunitse mu gihe hari na baburiwe irengero.
Ni imyigaragambyo yaranzwe n’indirimbo abo baturage baririmbaga zirimo amagambo asaba leta ya Kenya kubafasha kugarura abana babo mu gihugu banasaba ubuyobozi bw’icyo gihugu kwitondera guha ibyangombwa abatuye icyo gihugu basaba kujya hanze yacyo.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Vocal Africa, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, yanditse kuri X ye ko abaturage ba Kenya baburiye ababo irengero muri ubwo bugizi bwa nabi batishimiye guceceka ngo bagaragaze agahinda bakomeje guterwa n’impfu z’abana babo bakomeje kugwa muri iyo ntambara y’Uburusiya na Ukraine nubwo leta ya Kenya ibyo ntacyo irabikoraho cyangwa ngo igire icyo ibivugaho.
Raporo z’inzego z’ubutasi zikomeje gutangazwa zivuga ko bamwe mu bayobozi ba Kenya bafatanyije n’amatsinda yoherejwe muri Afurika gushaka abacakara boherezwa ku rugamba babanje kubeshywa imirimo ihemba neza.
Leta ya Kenya yaherukaga gutangaza ko abarenga 1,000 biganjemo urubyiruko bashutswe bakoherezwa ku rwanira Uburusiya. Icyo gihe inatangaza ko abarenga 90 bagikomeje kurwanira icyo gihugu cy’Uburusiya mu gihe 39 barwariye ku rugamba na ho 28 bakaba baraburiwe irengero mu gihe umuntu umwe wenyine ari we wari wemejwe ko yaguye mu mirwano Uburusiya buhanganyemo na Ukraine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yabwiye itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko ateganya kugirira uruzinduko mu gihugu cy’Uburusiya agamije gukemura icyo kibazo binyuze mu nzira za dipolomasi ndetse no guhagarika abashuka urubyiruko kujya ku rugamba.
Yakomeje avuga ko icyo gihugu gikomeje ingamba zo gushaka uko aba-Nyakenya bafatiwe muri Ukraine ku rugamba barekurwa ndetse na bandi bakiri mu Burusiya bafashwa gutaha mu gihugu cyabo cya Kenya.
Ababyeyi bafite abana babo mu Burusiya bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo basaba leta ya Kenya gutabara abo bana babo bari mukaga.
Ibi bibaye mu gihe hirya no hino muri Afurika hakomeje gukwirakwizwa ubutumwa bushishikariza urubyiruko kujya gukora imirimo myiza mu Burusiya irimo gukora mu nganda bahembwa amafaranga menshi, gukora mu masupermarket n'ahandi nyuma yo kugerayo bakoherezwa ku rugamba kurwana na Ukraine.


Kinyarwanda
English
Swahili









