issa
Trump yahaye icyubahiro Lionel Messi amushimira icyo yakoreye Amerika gikomeye

Mar 6, 2026 - 14:57
 0

Lionel Messi hamwe na bagenzi be bakinana muri Inter Miami bahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri White House mu rwego rwo kwishimira igikombe cya MLS baheruka kwegukana, aramushimira cyane.

Ikipe ya Inter Miami yegukanye igikombe cya shampiyona y’Amerika, Major League Soccer (MLS), ku nshuro ya mbere mu mateka yayo mu kwezi k’Ukuboza 2025.

Iyi kipe iyoborwa n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, David Beckham, yahawe ubutumire bwo gusura White House mbere y’umukino wa MLS bari bafitanye na DC United i Washington ku wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026.

Lionel Messi na bagenzi be bahagaze ku rubyiniro mu gihe Donald Trump yavuganaga n’itangazamakuru, bishimira ibyo bagezeho. Ibi byabaye nyuma y’uko Trump atanze amakuru mashya ku bijyanye n’ibitero bya Amerika na Israel biri kubera muri Iran.

Mu magambo ya Trump yatangaje ko umuhungu we Barron Trump yamubwiye ko Messi amufana cyane kuko atekereza ko ari umuntu ukomeye cyane.

Yagize ati “Umuhungu wanjye Barron Trump yarambajije ati ‘Papa, waba uzi umuntu uza kuba ari hano uyu munsi?
Namubwiye nti ‘Oya, mfite ibintu byinshi ndimo.’
Arambwira ati ‘Messi Ni umufana wawe cyane. Atekereza ko uri umuntu ukomeye, kandi ntekereza ko mwigeze guhura mbere gato.”

Uyu munya-Argentine, Lionel Messi, ufite imyaka 38, mu kwezi k’Ukwakira yemeye kongera amasezerano muri Inter Miami CF kugeza mu mwaka wa 2028.

Uyu mukinnyi wahoze akinira FC Barcelona na Paris Saint‑Germain, yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya MLS wegukanye igihembo cya Most Valuable Player (MVP) inshuro ebyiri zikurikiranye.

Trump yashimiye Lionel Messi ku cyemezo yafashe akaza gukina muri Amerika kuko yashoboraga kujya ahandi byanatumye urwego rwa Shampiyona y’Amerika ruzamuka cyane.

Yagize ati “Lionel Messi yegukanye igikombe cya 47 mu mwuga we udasanzwe, bikaba ari byinshi kurusha abandi bose. Wari kujya gukinira aho ushaka hose ku isi, mu ikipe iyo ari yo yose, ariko wahisemo Miami. Ndashaka kugushimira kuba waradushyize muri uru rugendo.”

Trump yakomeje agira ati “Sinari nkwiye kubivuga kuko ndi umusaza, ariko narebye Pelé akina. Simbizi neza, ariko ushobora kuba umurusha gato. Pelé na we yari umukinnyi ukomeye cyane.”

Uru ruzunduko rwa Inter Miami na Lionel Messi rwabaye mu ijoro ryacyeye tariki 5 Werurwe 2026, ruje rukurikiye urwo Cristiano Ronaldo n’umugore we bagiranye na Trump. Inter Miami imaze gukina imikino ibiri ya Shampiyona, yatsinze umukino umwe itsindwa undi umwe. Iyi kipe muri shampiyona ya MLS iri ku mwanya wa 7 n’amanota atatu gusa.

May be an image of the Oval Office and text
May be an image of football, soccer and text that says 'TRUMP 147'

May be an image of soccer, the Oval Office and text

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Trump yahaye icyubahiro Lionel Messi amushimira icyo yakoreye Amerika gikomeye

Mar 6, 2026 - 14:57
Mar 6, 2026 - 15:03