issa
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yageze i Arusha mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Mar 6, 2026 - 16:09
 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze mu mujyi wa Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama ya 25 isanzwe ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iyi nama iteganyijwe kuba ku wa 7 Werurwe 2026 muri Arusha International Conference Centre, aho abayobozi b’ibihugu bya EAC bagomba kuganira ku bibazo bitandukanye bireba imikorere n’ahazaza h’uyu muryango.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yakiriwe ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kilimanjaro International Airport na Dennis L. Londo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi muri Tanzania, hamwe na Ambasaderi Gen. (Rtd) Patrick Nyamvumba, uhagarariye u Rwanda muri Tanzania.

Muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, hateganyijwe gusuzumwa ibijyanye n’imikorere y’inzego za EAC, harimo gushyiraho Umuyobozi mushya w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC (Chairperson), Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, gushyiraho abacamanza bashya b’Urukiko rwa EAC (East African Court of Justice), ndetse no kuvugurura manda z’Abanyamabanga Bungirije.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ni imwe mu nama zikomeye zifata ibyemezo bikomeye bigena icyerekezo cy’imikoranire y’ibihugu byo mu karere mu by’ubukungu, politiki n’umutekano.

Mar 6, 2026 - 16:14