Igisirikare cya Benin cyemeje ko abasirikare 15 bacyo biciwe mu gitero cya Al-Qaeda
Igisirikare cya Benin cyavuye ku izima gitangaza ko abasirikare 15 bacyo biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare giherereye mu majyaruguru y’icyo gihugu n’itsinda rikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda nyuma y'amakuru yavugaga ko byagizwe ubwiru.
Ingabo za Benin zatangaje ko icyo gitero cyabaye ku wa Gatatu ku kigo cya gisirikare cya Kofouno giherereye hafi y’umupaka wa Niger, kigabwe n’itsinda rya Jama'at Nusrat al-Islam, ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda rikorera mu karere ka Sahel.
Umuvugizi w’ingabo za Benin, Colonel James Johnson, yabwiye itangazamakuru ko icyo gitero cyateye abasirikare 15 ba Benin kubura ubuzima, mu gihe batanu bagikomerekeyemo, ndetse ko kuba bitarahise bitangazwa byatewe n’iperereza ryarimo rikorwa, yewe rigikomeje.
Ibi leta ya Benin ibivuze nyuma y’amakuru yari amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abasirikare b’icyo gihugu biciwe muri icyo gitero ariko leta ikanga kubitangaza, benshi bise amakuru yagizwe ubwiru.
Col. James yavuze ko nyuma y’icyo gitero, indege za gisirikare za Benin zifashishijwe mu guhangana n’iryo tsinda ndetse ko ingabo za Benin zishe abarwanyi bane baryo mu bitero bakurikijwe.
Mu 2022, Benin yashyizeho umutwe w’ingabo zigera ku 3,000 wari ugamije kurwanya imitwe y’iterabwoba mu majyaruguru y’icyo gihugu, ndetse iza no kuwongeramo abasirikare 5,000 mu rwego rwo gukomeza kuzamura umutekano w’icyo gihugu, uretse ko kugeza ubu iyo mitwe igiteza umutekano muke mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Benin yaherukaga kuburira abasirikare mu mirwano yo muri Mata 2025 ubwo abasirikare bayo 54 bicirwaga mu gitero cyari cyagabwe n’ubundi n'umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.
Amakuru ahari kugeza ubu ni uko umutwe wa Al-Qaeda ukomeje gushaka abayoboke benshi mu baturage b’aho ukorera, ndetse ko ukomeje kugenda wagura ibirindiro n’ibikorwa byaho ukorera, ibintu bikomeje gutera benshi batuye icyo gihugu ubwoba.


Kinyarwanda
English
Swahili









