issa
Rwamagana: Uruganda rw'amazi rwa Karenge rwitezweho kuba  igisubizo ku ibura ry'amazi

Mar 23, 2026 - 15:38
 0

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'amazi ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, wabereye mu Murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, ubutumwa bwahawe abaturage bamenyeshejwe ko uruganda rwa Karenge rw'amazi ruzakemura ikibazo ry'ibura ry'amazi mu bice bitandukanye biterwa n'isaranganya ryayo.

Umunsi mpuzamahanga w'amazi, wabereye mu Murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana ahubatswe uruganda rw'amazi rwa Karenge ariko hakaba harimo gukorwa imirimo yo kurwagura ndetse igeze kuri 35% mu rwego rwo kurwongerera ingufu kugira ngo abaturage bo mu karere ka Rwamagana n'abo mu mujyi wa Kigali babone amazi meza ahagije .

Shirumuteto Joselyne utuye mu Murenge wa Karenge wo mu karere ka Rwamagana, ni umwe mu baturage bagaragaza ibura ry'amazi rigaragara mu gace batuye.

Yagize ati "Uyu munsi twavomye mu gitondo, ariko twari tumaze iminsi nta mazi kandi imvura igwa, ubusanzwe twayaburaga mu zuba ariko mu mvura tukayabona. Muri iyi minsi turabura amazi, iminsi itatu igashira ntayo tubonye. Amazi arakenewe niba hari ukuntu bayongera akaboneka babikora byadufasha kubona amazi ahagije."

Umuyobozi Mukuru ushinzwe amazi n'isukura muri Minisiteri y'ibikorwa remezo Gemma Maniraruta, yabwiye abaturage bo Murenge wa Karenge, ko imirimo yo kwagura uruganda rwa Karenge nirangira bizakemura ikibazo cy'ibura ry'amazi mu Karere ka Rwamagana no mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati "Icyo duhora twifuza kitwa Uburinganire nticyashoboka, tutagezweho n'amazi mu buryo bumwe kandi bungana. Uru ruganda rwa Karenge ni uruganda rudufatiye runini nk'akarere ka Rwamagana Intara y'Iburasirazuba ndetse n'umujyi wa Kigali, uyu munsi umujyi wa Kigali ni urugero nshaka kubaha urugero, abantu bakenera meterokibe ibihumbi 210 ku munsi, ariko ayo dushobora kugeraho ni meterokibe ibihumbi 90, ni ukuvuga ko  dutanga kimwe cya gatatu cy'ayo bakeneye.

 Ibi bituma habaho isaranganya ry'amazi bigatuma hariho abantu benshi bashobora kubura amazi . Biradusunikira ku kongera kuvuga ku akamaro k'uru ruganda rwa Karenge, iyi ni intambwe ikomeye cyane yo kugira ngo tugerweho n'amazi kandi tugasaba ubufatanye mu kuyafata neza."

Maniraruta yakomeje agira ati "Nkuko nahoze mbivuga inshingango dufite nka Leta y'u Rwanda ni ukugeza amazi meza muri buri Mudugudu, nibura mu mpera z'umwaka wa 2029, tugasaba y'uko aho amazi ageze, abaturage bagira uruhare rwo kuyageza mu ngo zabo, kuko iyo tuyagejeje mu ngo bidufasha kubona amazi ahagije, kuyabonera ku gihe ndetse no gukoresha amazi twifuza.

Kandi mbizeza ko nka Minisiteri y'ibikorwa remezo, dufatanyije n'ikigo cya WASAC, tuzakora ibyo tugomba gukora byose, byaba ngombwa tugakora ibirenze ibyo twagombaga gukora ariko uru ruganda rukarangirira igihe, tukagezaho amazi."

Sofia Antal wari uhagarariye Ambasade ya Hungary mu Rwanda, mu ijambo rye yashimye ubufatanye buri hagati ya guverinona y'u Rwanda n'Igihugu cye cyatanze inkunga yo kongerera ubushobozi uruganda rw'amazi rwa Karenge anavuga uruganda rw'amazi rwa Karenge ruzatuma abaturage bagezwaho amazi meza ariko kandi tukaba rwaranatanze akazi ku baturage bakora mu mirimo yo kubaka urwo ruganda.

Ubusanzwe uruganda rw'amazi rwa Karenge rwatangaga meterokibe ibihumbi 12 ariko imirimo yo kurwagura izarangira rwo guhereza meterokibe ibihumbi 48 ku munsi ni ukuvuga ko amazi rwagezaga batuye mu karere ka Rwamagana no mu mujyi wa Kigali azikuba inshuro 4 ku munsi.

Mar 23, 2026 - 17:05