Kayonza: Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye, bacyeka ko yiyahuye kubera gutsindwa kwa Rayon sports
Umufana wa Rayon sports wari ucumbitse mu karere Kayonza, yasanzwe mu mugozi yapfuye, aho yaracumbitse haboneka ibaruwa bivugwa ko ari iye, yandikiye Perezida wa Rayon sports amugaragariza agahinda yatewe n'uburyo batsinzwe APR FC.
Amakuru avuga ko uyu musore wari ucumbitse mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, yari umukunzi ukomeye wa Rayon Sports ku buryo yakundaga gucuranga indirimbo zayo muri radiyo ye ndetse akajya no kuyifana ku masitade yanisize amarangi.
Abaturage baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko uyu musore bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, ndetse babona ibaruwa yandikiye perezida wa Rayon Sports agaragaza agahinda yatewe nuko APR FC yatsinze ikipe yabo ibitego 4-1 mu mukino wa Super cup wabaye ku wa Gatandatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange Murekezi Claude, yabwiye UkWELITIMES ko uwo musore bicyekwa ko yiyahuye yabanaga n'umwe mubo bafitanye isano ukorera imirimo y'ubwubatsi mu karere ka Kayonza. Uwo musore akaba yarindaga ibikoresho byo ku nyubako yubatswe n'uwo muvandimwe we wamuzanye i Kayonza akaba yapfiriye no muri iyo nzu yarindaga.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategikimana Fred, avuga ko ibijyane n'urupfu rw'uwo musore bigikorwaho iperereza ndetse ko umurambo we wajyanwe ku bitaro kugira ngo ujyanwe gusuzumwa.
Yagize ati "Ntabwo twari twamenya niba yaniyahuye, ndetse niba yiyahuye koko nabyo ntiturabimenya. Ibyo byose yazize biracyari mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyo yazize. Icyo tuzi nuko yapfuye bikagaragara ko ashobora kuba yiyahuye, ariko nonaha ntabwo abantu baramenya impamvu nyirizina y'icyo yazize. Uko iperereza rigenda rikorwa ukuri kuraza kugaragara. Ubwo ibiva mu iperereza twese turaza kubimenya."
Meya Hategikimana yakomeje agira inama abafana kujya bakira ibivuye mu mikino y'amakipe bafana.
Yagize ati " Icyo umuntu yabwira abaturage, nuko bafana mu rugero, yajya gufana akumva ko harimo ibintu bibiri, harimo gutsinda harimo no gutsindwa. Iyo yatsinze uko abyakira, yanatsinzwe ni uko akwiriye kuba abyakira nabyo."
Uwo musore abaturage bavuga ko yaracumbitse mu karere Kayonza ariko bikavugwa ko uwo musore yakomokaga mu Murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo.


Kinyarwanda
English
Swahili









