Ngoma: Abafatanyabikorwa b'akarere basabwe ubufatanye mu gushyira umuturage ku isonga
Mu Murenge wa Kibungo hatangiye imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu iterambere rizamara iminsi itatu. Mu butumwa bwatanzwe mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iryo murikabikorwa, abayitabiriye basabwe ubufatanye mu gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa bakora.
Ku wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2026, umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa rizamara iminsi itatu rifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye mu Iterambere, Umuturage ku Isonga.”
Mbere yo gutangiza iri murikabikorwa, abayobozi mu nzego z'ibanze n'iz'umutekano basuye ibikorwa birimo kumurikwa muri iryo murikabikorwa .
Mu bikorwa byamuritswe harimo umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, kongerera agaciro ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi, ubukorikori, serivisi z’imari ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abamurikabikorwa bagaragaje uburyo ibikorwa byabo bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y'abaturage, guhanga imirimo no kongera agaciro umusaruro ukomoka mu buhinzi, bityo bikagira uruhare mu iterambere rirambye ry’Akarere ka Ngoma n'igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu Niyonagira Nathalie yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa bibumbiiye mu ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere JADF, mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’Akarere, agaragaza ko iryo murikabikorwa ari umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye, kumenyekanisha ibikorwa na serivisi ndetse no kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bibugarije.
Iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu, rikaba ryitezweho gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’Akarere, abafatanyabikorwa bako mu rwego rwo kwihutisha iterambere rirambye no gushyira umuturage ku isonga muri gahunda zitandukanye.
Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu iterambere rituma abaturage begera abafatanyabikorwa bakorera mu karere bagasobanurirwa ibikorwa bikorwa nabo bafatanyabikorwa mu iterambere.

Kinyarwanda
English
Swahili








