Afurika: OMS/WHO ivuga ko 17 bishwe na Mpox mu gihe abarenga 2,862 bayanduye mu kwezi kumwe
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO ryatangaje ko icyorezo cya Mpox gikomeje kwiyongera bitewe ahanini n’ikwirakwira ryacyo nyuma y’uko ibihugu 17 byo ku mugabane wa Afurika byemejwe ko bikomeje kugaragaramo iyo ndwara kuva yabigaragaramo mu mezi atandatu yabanjirije uyu mwaka.
Ibi byatangajwe n'Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira muri raporo nshya yashyizwe hanze yo kurwanya indwara z’ibyorezo aho byatangajwe ko guhera tariki ya 14 Nzeri kugeza ku wa 19 Ukwakira mu karere ka Afurika habonetse abarenga 2,862 bemejwe ko banduye icyo cyorezo cya Mpox, mu gihe 17 bapfuye bishwe nacyo.
Mpox yahoze yitwa monkeypox indwara y’ubushita bw’inkende OMS/WHO yatangaje ko icyo cyorezo ku nshuro ya mbere cyanagaragaye muri bimwe mu bihugu bigize akarere ka Afurika ndetse na bimwe mubyo hanze yayo birimo Malaysia, Namibia, Netherlands, Portugal ndetse na Spain ibyo bikaba bikomeje kugaragaza imbaraga icyo cyorezo ubu kigezeho.
OMS/WHO yavuze ko nubwo abapfa bishwe n’icyo cyorezo cya Mpox bakiri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’izindi ndwara z’ibyorezo, kongera kwaduka kwacyo bishobora guhungabanya ingamba zo kukirwanya muri ibyo bihugu kubera gukeka ko nta mbaraga gifite bityo bikagira ingaruka mbi zo kuba cyakwira mu mpande enye z’isi, cyane ko icyo cyorezo gishobora kugaragara mu bundi buryo ndetse kikaba cyanahindura udukoko tugitera.
Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO isaba ibihugu byose gushyira imbaraga mu kurwanya icyo cyorezo binyuze mu kunoza uburyo bwo gutangamo inkingo zirinda abatarandura kucyandura ndetse no kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda no kongera ubushobozi bw’ibigo n’ibitaro byifashishwa mu gufasha abagaragayeho icyo cyorezo.
OMS/WHO yavuze ko icyo cyorezo cya Mpox gishobora gukomeza kwiyongera mu gihe hatabayeho ubufatanye bwihuse mu kugihashya hagati y’ibihugu byateye imbere ndetse n’ibikiri mu nzira y'amajyambere.


Kinyarwanda
English
Swahili









