issa
RDC:  Hongeye kuba imirwano yahuje Wazalendo na M23 mu duce twa Masisi

May 16, 2025 - 08:51
 0

Amakuru aturuka muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Abarwanyi ba M23 bakozanyijeho na Wazalendo.

Ni imirwano yabaye kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, itariki 15 Gicurasi, ibera mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma za Buabo na Banyungu, ziherereye muri Teritwari ya Masisi.

Radio Okapi Radio yatangaje aya makuru, ivuga ko abasivili bayihaye amakuru ko  nyuma y’igitero cyagabwe n’inyeshyamba za AFC-M23 kuri Wazalendo ku wa Gatatu, nabo kuri uyu wa Kane  bagabye igitero  bashaka gusubira aho bavanwe.

Kuva mu ma saa kumi za mugitondo (ku isaha yaho), muri ako karere humvikanye urusaku rwinshi rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, cyane cyane hafi y’imisozi ya Showa muri Gurupoma ya Banyungu, ndetse no muri Ngwaki na Lwansihe muri Gurupoma byegeranye ya Buabo.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batangaje ko  ngo inyeshyamba za M23 zavuye mu murwa mukuru wa Teritwari ya Masisi, uherereye mu birometero 12 mu majyaruguru, zagabye igitero ku wa Gatatu, zirukana abarwanyi ba Wazalendo mu birindiro byinshi by’ingenzi.

Gusa  kuri uyu wa Kane ushize, Abawazalendo bagerageje kwisubiza imidugudu birukanwemo ariko ntibyabahiriye.