issa
Hansi Flick, Umutima w’Impinduka muri FC Barcelona

May 16, 2025 - 10:21
 0

Mu gihe benshi batekerezaga ku hazaza ha FC Barcelona nyuma y’akavuyo kavutse ku gutandukana na Xavi Hernández, Hansi Flick yaje atuje, ariko azana umuco wo kudacika intege, icyerekezo gihamye n’imbaraga zo guhindura ibintu.

Uyu mutoza wigeze gutsindira byinshi muri Bayern Munich no mu ikipe y’igihugu y’u Budage, yazanywe na Laporta na Deco nk’umuti wo kongera kubaka ikipe yari yaracitse intege. Uko yakiriwe muri Barça ndetse n’uko yatangiye akazi, byarenze kure ibyo abafana, itangazamakuru n’abasesenguzi bari biteze

Uko Flick yayoboye ikipe byerekanye umwihariko we yashyize imbere ihame rya meritocrac aho ubona umwanya mu kibuga hashingiwe ku musaruro utanga atari ku mazina cyangwa amateka. Abakinnyi barabyumvise neza kuva ku munsi wa mbere, yahaye icyizere buri wese cyane cyane abato ariko anagaragaza ko hari umurongo udakwiye kurengwa nko kuba wakererwa imyitozo iminota itatu byabaga bihagije ngo utangire imyitozo uri hanze.

Flick yabujije abakinnyi kwegera abasifuzi mu gihe cy’umukino. Yababwiye ko nta mbaraga zigomba gupfushwa ubusa mu gutongana n'abasifuzi ahubwo ko zose zigomba gushyirwa mu mukino. Ibi byatanze umusaruro ukomeye kuko amakarita yagiye agabanuka bituma abakinnyi benshi baboneka igihe kinini bityo n’umusaruro uriyongera.

Sisiteme ya 4-2-3-1 yagaragaye nk’ihabanye mu mukino wa FC Barcelona ariko Flick yayi menyereje ikipe ku buryo yahindutse intwaro ikomeye. Uburyo bwo gukoresha ama offside, gutinyuka guha amahirwe abakiri bato no gufata ibyemezo bitamenyerewe nko guhitamo Szczesny mu izamu aho gushyiramo Iñaki Peña byagize uruhare runini. Uyu mutoza yagize uruhare rufatika mu kuzamura urwego rwa Ferran Torres, Íñigo Martínez, na Casadó binyuze mu biganiro bya buri munsi no kubaha icyizere utibagiwe no kubongerera urwego mu mikinire yabo.

Nubwo Flick yubakiye ku musingi w'imyitwarire myiza, yamenye no gutandukanya abakinnyi b’abanyamwuga b’ingenzi, nka Lamine Yamal, Pedri, Raphinha, na Lewandowski bahindutse inkingi za mwamba z’ikipe. Imbaraga zabo, ubuhanga n’amaraso mashya byari ibyuma bigenderwaho mu rugamba rwo kwegukana La Liga, Copa del Rey na Super cup mu mukino ukomeye wa final wayihuje na Real Madrid.

Flick yagaragaje ko ubuyobozi bwiza atari ugutera hejuru, si no kwihutira gufata ibyemezo bikakaye rimwe na rimwe byabangamira abakinnyi. Hansi Flick, yaje atuje yubaka ikipe gake gake, ashyira ku murongo ikipe yariri mu bihe bibi iza kuba ikipe yiyubatse.

Uyu mwaka Barcelona si ikipe yatsinze gusa, ni ikipe yongeye gukina umupira mwiza ugezweho, usibye ku kwiyubaka nk'ikipe, FC Barcelone yaremye bamwe mu bakinnyi bashobora kuba inyenyeri mu mupira w'amaguru ku isi.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856

Hansi Flick, Umutima w’Impinduka muri FC Barcelona

May 16, 2025 - 10:21
May 16, 2025 - 10:51