issa
Thadee yashyize hanze ukuri ku bivugwa ko Muvunyi Paul hari ibyo yemeye gukorera iyi kipe

Oct 15, 2025 - 12:47
 0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yashyize hanze ukuri ku bivugwa ko hari amafaranga Paul Muvunyi yemeye gutanga ku ideni rya Robertinho.

Ibi yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na Isibo, agaruka kuri byinshi birimo ibivugwa ku mutoza Afhamia Lotfi ndetse agaruka kuri Paul Muvunyi byavuzwe mu minsi ishize ko yemeye kwishyura ideni iyi kipe ifitiye Robertinho Goncalves de Carmo.

Muri iki Kiganiro, Twagirayezu Thadee yagarutse kuri Habimana Hussein uhagarariye inyungu za Afhamia Lotfi wahagaritswe mu nshingano zo gukomeza gutoza Rayon Sports, wavuze ko uyu muyobozi yashatse ko Lotfi yitsindisha ubwo yatozaga Mukura Victory Sports ndetse yemeza ko ari ho havuye urwango bafitanye. 

Thadee yagize ati " Hussein ntabwo ndicarana nawe ngo tuganire, sinanamuzi gusa hari abo agendana nabo bayoboye Rayon Sports. Nonese narasinyanye na Lotfi, niyo naba mbikora nanyura kuri uwo ntaravuga nawe Koko?"

Twagirayezu Thadee yagarutse kandi kuri aya madeni ikipe ya Rayon Sports ifite, yemeza ko bayafite ndetse hari n'uburyo bazayishyura.

Yagize ati " Amadeni turayafite, dufite n'uburyo tuzayishyura. Hari abo numvise bavuga ko FIFA yaduhannye ariko ndagira ngo mbatangarize ko FIFA itigeze iduhana. Hari abakwiza ibihuha ku mpamvu zabo bwite.

Mu minsi ishize hasohotse amakuru avuga ko Paul Muvunyi yemeye kwishyurira ikipe ya Rayon Sports ideni ifitiye Robertinho wirukanwe asigaje amezi 2 kugira ngo Shampiyona irangire ariko kugeza ubu ntabwo birongera kuvugwa kuva icyo gihe.

Iki kintu Twagirayezu Thadee yagihakanye avuga ko ayo makuru nawe yayumvise avuzwe n'abanyamakuru kandi byaravugwaga ko babiganiye. Yagize ati " Nabyumvise nkuko ubimbwiye."

Ikipe ya Rayon Sports irimo kurwana no kwishyura umutoza Robertinho Goncalves de Carmo amafaranga angana na Milliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda. Iyi kipe iheruka guhagarika umutoza Afhamia Lotfi kugira ngo batangire ibikorwa byo gutandukana nawe burundu.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Thadee yashyize hanze ukuri ku bivugwa ko Muvunyi Paul hari ibyo yemeye gukorera iyi kipe

Oct 15, 2025 - 12:47
Oct 15, 2025 - 12:48