Sitade Amahoro ntabwo irimo gukoreshwa kubera FIFA Series 2026
Kubera ibikorwa bimwe na bimwe birimo gutunganwa muri Sitade Amahoro mu rwego rwo kwitegura imikino ya FIFA Series 2026 izaba mu kwezi kwa Gatatu, iyi Sitade yabaye ifunzwe.
CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yatangaje ko Sitade Amahoro itarimo gukoreshwa kugeza ubu ari nayo mpamvu muri iyi minsi hatarimo kugaragara imikino ya Shampiyona ihakinirwa.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, atangaza ko kuva ku mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports Sitade yahise ifungwa kugeza mu kwezi kwa Gatatu nyuma y’imikino ya FIFA Series kuko ubu irimo gutunganwa neza.
Yagize ati “ Sitade Amahoro nayo irarebwa n’iyo mikino ya FIFA Series 2026. Ejo bundi nyuma y’umukino wahabereye wahuje APR FC na Kiyovu Sports, yahise ifungwa kugira ngo itunganywe neza, izongera gufungurwa nyuma y’ukwezi kwa Gatatu. Natwe twakayirebyeho, ariko mu rwego rwo kwitegura imikino ya FIFA Series izongera gufungurwa nyuma y’iyo mikino.”
Jules Karangwa yagarutse no ku ihindagurika ryagaragaye ejo hashize, atangaza ko icyatumye iyi mikino ihinduka cyane harimo ko batunguwe cyane na FIFA ibamenyesha ko kuri uyu wa Kabiri ndetse no ku wa kane tariki 26 Gashyantare 2026, Kigali Pele Stadium izakorwamo isuzumwa hitegurwa imikino ya FIFA Series izatangira mu kwezi gutaha.
Yagize ati “ Impamvu yaje itunguranye, twamenyeshejwe ku wa mbere n’ababishinzwe, ni isuzumwa rigomba gukorerwa kuri Kigali Pele Stadium ku wa kabiri no ku wa Kane mu rwego rwo kwitegura imikino ya FIFA Series iri mu kwezi gutaha kwa Gatatu. Twabimenyeshejwe bitunguranye natwe duhita dufata ingamba zo guhindura.”
Ku wa mbere tariki 23 Gashyantare 2026, nibwo hasohotse amatangazo atari macye asohowe na Rwanda Premier League yimura imikino irimo uwagombaga guhuza Kiyovu Sports na Marine FC ukurwa kuri uyu wa Kabiri ujyanwa ku wa Gatatu Saa Sita n’igice. Umukino kandi wa Rayon Sports na Al Hilal SC ugomba kuba kuri uyu wa Gatatu ukurwa Saa Kumi n’ebyri ushyirwa Saa Cyenda z’amanwa.
Nubwo FIFA yamenyesheje FERWAFA na Rwanda Premier League ko igiye gukora isuzuma kuri Kigali Pele Stadium, ariko iyi Sitade yari imaze igihe ikibazo cy’Amatara gikomeza kuba imbogamizi ku mikino imwe n’imwe ya Shampiyona.



Kinyarwanda
English
Swahili









