Ibyananiye APR FC i Rubavu bikozwe na Rayon Sports
Kuri iki cyumweru tariki 2 Ugushyingo 2025, Marine FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona Saison 2025-2026.
Ku isaha ya saa cyenda z'amanwa, nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na Marine FC watangiye. Ni umukino watangijwe na Rayon Sports nk'ikipe yari yasuye Marine FC. Rayon Sports yatangiye ihanahana umupira ariko ubona ko ikirimo kwiga Marine FC bari bahanganye.
Ku munota wa 2 gusa, Marine FC yazamukanye umupira banyuze ku ruhande rw'ibumoso ariko umusifuzi wo kuruhande ahite yemeza ko habayemo kurarira. Marine FC yongeye kuzamukana umupira nyuma y'ikosa ryari rikozwe na Pavelh Ndzila ariko Mbonyumwami Thaiba gutsinda igitego biramwangira.
Ku munota wa 5 gusa, Rayon Sports wabonaga itari mu mukino neza yaje guhusha uburyo bukomeye ku makosa n'ubundi yaba myugariro bayo bari bari gutakaza imipira cyane ariko ba rutahizamu ba Marine FC gutsinda biranga nyuma y'amashoti agera kuri Atatu yatewe Pavelh Ndzila yose avamo.
Ku munota wa munota wa 9, Rayon Sports yabonye kufura muri Metero 25 nyuma y'ikosa ryari rikorewe Tambwe Gloire rikozwe na Sultan Bobo Sibomana ariko itewe na Nshimiyimana Emmanuel ugarurwa n'abasore ba Marine FC uvamo.
Ku munota wa 12, Musore Prince yakoreye ikosa Hashim Niyonkuru nyuma yo kugongana bari mu kirere bituma uyu mukinnyi wa Marine FC ajyanwa hanze y'ikibuga asimburwa na Usabimana Olivier.
Ku munota wa 17, Marine FC yongeye guhusha uburyo bukomeye nyuma y'uburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports batakaje umupira hagati mu kibuga ufatwa na Mbonyumwami Thaiba ariko ateye ishoti umupira ukubita igiti cy'izamu uvamo.
Ku munota wa 20, Marine FC yateye Koroneri eshatu zikurikiranya ariko umupira abasore bayo bataha izamu bakayipfusha ubusa. Rayon Sports yaje guhita itwara umupira bihuta cyane utwawe na Aziz Bassane ahereje Tambwe Gloire awugaruye mu rubuga rw'umuzamu wa Marine FC, Irambona Vally ahita awufata neza.
Ku munota wa 33, Marine FC yongeye guhusha uburyo bukomeye. Ni umupira wazamukanwe na Mbonyumwami Thaiba yinjira mu rubuga rw'umuzamu wa Rayon Sports ariko ateye ishoti umupira ufatwa na Pavelh Ndzila.
Mu minota itatu y'inyongera, Marine FC yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira wazamukanye na Ishimwe Kevin ahereje Mbonyumwami Thaiba ntiyabasha gushyira mu izamu, ukurwamo na Pavelh Ndzila nanone.
Igice cya mbere hagati ya Rayon Sports na Marine FC cyarangiye ikipe zombi ntayibashije kubona igitego mu izamu ry'indi. Ni igice Marine FC yarushije bigaragara ikipe ya Rayon Sports bijyanye n'umukino yakinnye ndetse n'uburyo yagiye ihusha bwinshi Kandi bwabazwe.
Ku munota wa 49, Rayon Sports yabonye Koroneri ya Gatatu mu mukino, nyuma yaho Aziz Bassane azamukanye umupira agahereza Serumogo Ally Omar ateye Santire umupira uhita urenzwa n'abasore ba Marine FC. Iyi Koroneri yatewe na Tambwe ariko Niyonzima Olivier Sefu awutera n'umutwe ujya hanze.
Marine FC igice cya Kabiri yagitangiranye imbaraga nke cyane kuko wabonaga irimo gutakaza imipira kenshi ariko Kandi ubona Rayon Sports itangiye ishaka igitego cya mbere.
Ku munota wa 55, abasore ba Marine FC bazamukanye umupira banyuze hagati mu kibuga, aho Ndombe Manayame yahaye umupira mwiza Sultan Bobo ateye ishoti umupira uca hanze y'izamu.
Ku munota wa 57, Umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi yakoze impinduka akuramo Sultan Bobo na Ishimwe Kevin yinjizamo Nkundimana Fabio ndetse na Nizeyimana Mubaraka.
Ku munota wa 60, umutoza wa Rayon Sports, Aruna Feruzi yakoze impinduka akuramo Niyonzima Olivier Sefu na Harerimana Abdul Aziz yinjizamo Ishimwe Fiston ndetse na Tony Kitoga.
Ku munota wa 65, Rayon Sports yakoze amakosa imbere y'izamu ryayo ariko igira amahirwe Marine FC ntiyatsinda igitego. Ni umupira muremure wari utewe na Rutayisire Aman ariko Ndombe Manayame gutera mu izamu biranga kugeza Rayon Sports iwukuyeho.
Ku munota wa 75, ikipe ya Marine FC yongeye gukora impinduka umutoza akuramo Mbonyumwami Thaiba yinjizamo Nyarugabo Moise.
Rayon Sports yageragaje uburyo ku munota wa 77, nyuma y'uburyo bwiza bwari bukozwe na Serumogo Ally ariko abasore ba Marine bahita bashyira umupira muri Koroneri itewe, Youssou Diagne ntiyabasha kunyeganyeza incundura.
Ku munota wa 78, Rayon Sports yongeye gukora impinduka umutoza akuramo Habimana Yves yinjizamo Adama Bagayogo.
Ku munota wa 80, Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Azizi Bassane. Ni umupira mwiza cyane wazamukanwe na Tambwe Gloire atera Santire nziza usanga Aziz Bassane ari ku izamu ahita atsinda igitego cya mbere.
Rutahizamu wa Rayon Sports, Aziz Bassane yakuwe mu kibuga ku munota wa 88, nyuma yo gukubitwa inkokora mu nda gukomeza umukino biranga birangira asimbuwe hinjira Emery Bayisenge ndetse hinjiramo kandi Ndayishimiye Fabrice asinbura Musore Prince.
Rayon Sports yasoje umukino itahanye amanota atatu ku gitego kimwe ku busa bwa Marine FC. Ni Rayon Sports yakinnye igice cya Kabiri neza ariko abasimbura binjiyemo batanga akazi kuri Marine FC ari nabyo byaje gutanga umusaruro. Marine FC imbaraga nke yatangiranye nizo wavuga ko zatumye itakaza uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bataha bishimye.
Aziz Bassane yishimira igitego yatsinze n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









