
Real Madrid itsibuye akanyafu Atletico Madrid mu mukino ubanza wa champions league
Ikipe ya Real Madrid itsinze Atletico Madrid ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa UEFA champions league.
Ku isaha ya saa ine z'umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Werurwe 2025, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Real Madrid na Atletico Madrid watangiye.
Ni umukino ubanza wa 1/8 cya UEFA champions league, wabereye kuri Santiago Bernabeau kuri sitade ya Real Madrid.
Wari umukino mwiza watangiye ikipe ya Real Madrid ari yo irimo kwataka nubwo umutoza Carlos Ancelotoi yari yahisemo gukoresba abakinnyi 2 bakina hagati ariko bugarira wabonaga byahaye umutekano abataka barimo Mbappe, Vinicius ndetse na Rodrigo.
Ku munota wa 4 gusa ikipe ya Real Madrid yaje kubona igitego gitsinzwe na Rodrigo Goes wafashe umupira mu rubuga rw'umuzamu Jah Oblak wa Atletico Madrid ateye ishoti igitego kiba kirabonetse.
Kuva kuri uwo munota ikipe ya Real Madrid ntabwo yongeye gukina kuko umupira wahise wiharirwa na Atletico Madrid ndetse yataka cyane iyi kipe iyoborwa na Florentino Perez kugeza ibonye igitego.
Ku munota wa 32, ikipe ya Real Madrid yaje gukora ikosa rikomeye binyuze ku musore wayo witwa Eduardo Camavinga wananiwe gukuraho umupira ubwo yari yatatse Julian Alvarez bituma abona uburyo bwo gutera mu izamu ariko Thibou Courtois asimbutse ntiyawugeraho, Atletico Madrid iba ibonye igitego cyo kwishyura.
Real Madrid yahise imera nk'ikangutse nyuma yo kwishyurwa igitego irushwa cyane ariko uburyo yagiye ibona ntiyabubyaza umusaruro.
Ikipe ya Atletico Madrid yaje gukomeza kwataka Real Madrid ariko n'ubundi ikipe zombi zirangiza igice cya mbere zinganya igitego 1-1.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Atletico Madrid igerageza kwataka izamu rya Real Madrid ariko guhusha amahirwe yabonye byahise bituma ikosorwa na Real Madrid.
Ku munota wa 55, Real Madrid yaje kuzamukana umupira bahanahana binyuze ku ruhande rwa Vinicius Jr wahereje Ferland Mendy ahereza Ibrahim Diaz ahita atereka mu izamu.
Real Madrid imaze gutsinda igitego yahise isubira inyuma yose itangira kwatakwa cyane na Atletico Madrid ariko kubona igitego birayigora, bikomeza kuba ibitego 2-1.
Ku munota wa 68, Real Madrid yaje gusimbuza havamo Eduardo Camavinga hinjiramo Luka Modric. Ikipe ya Atletico Madrid nayo yaje gukora impinduka havamo Simeone na Lino hinjiramo Gallagher na Molina.
Ikipe ya Real Madrid nyuma yo gushyiramo Luka Modric, yahise itangira kwataka izamu rya Atletico Madrid ariko kubona ibndi bitego biranga.
Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Real Madrid itsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa UEFA champions league.
Real Madrid ikoze ibyo yasabwaga kuko gutsinda uyu mukino bitumye izasura Atletico Madrid hari impamba ifite bishobora gutuma ikomeza mu kindi cyiciro.
Indi Mikino
PSV itsinzwe na Arsenal FC ibitego 7-1, ikipe ya Borussia Dortmund inganyije na Lille igitego 1-1 naho ikipe ya Aston Villa hakiri kare yatsinze Club Brudge ibitego 3-1.