issa
Ni ikinamico? FARDC irimo guhamagarira FDLR kwitanga ku bushake

Nov 2, 2025 - 14:40
 0

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington yashyizweho umukono hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RD Congo, Ingabo za Leta (FARDC) ziravuga ko zatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi no kujya mu buzima busanzwe.

Ikinyamakuru Actualite kivuga ko Ibi bikorwa byatangijwe ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, i Walikale — ahari icyicaro cy’agateganyo cya 34e Région Militaire. Ni imwe mu ngamba zigamije gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho n’impande zombi mu masezerano ya Washington, cyane cyane ibijyanye no kongera amahoro n’umutekano mu karere ka Kivu.

Nk’uko byatangajwe na Major Dieudonné Kasereka, umuvugizi wa 34e Région Militaire, ngo FARDC yateye intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano, avuga ko "igihe kigeze ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo, kandi abarwanyi ba FDLR bakwiye kumva ko inzira y’intwaro itakibagirira akamaro."

Ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga binyuze mu maradiyo y’aho mu karere, aho ubutumwa bwo gushishikariza abarwanyi kwitanga busakazwa mu ndimi zaho, ndetse hakaba hanatangwa impapuro zamamaza (dépliants) zifasha abaturage gusobanukirwa n’intego z’iyi gahunda.

Mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, itsinda ryihariye riturutse ku cyicaro gikuru cya FARDC ryoherejwe i Walikale, riyobowe na Lieutenant-Colonel Tassy. Iri tsinda ryasabye amadini n’amatorero akorera muri ako karere kugira uruhare mu gushishikariza abarwanyi gusubira mu buzima busanzwe, nk’uko biteganyijwe n’amasezerano y’amahoro.

Iyi gahunda ni imwe mu bikorwa bya mbere bigamije gushyira mu bikorwa mu buryo bugaragara amasezerano ya Washington, hagamijwe kurangiza burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Ikibazo ariko gikomeje kwibazwaho na benshi ni ukumenya niba koko ibi Congo irimo gukora atari ya kinamico yabo yo kubeshya amahanga berekana ko hari icyo bakoze nyamara kitabaye cyangwa se haramuka hanagize abishyikiriza FARDC bakaba Atari aba FDLR ahubwo ari za baringa.

Nov 2, 2025 - 16:00