Kenya: Inkangu ikomeye yahitanye abantu 21, abarenga 30 baburiwe irengero
Leta ya Kenya yatangaje ko abantu 21 bapfuye nyuma y’inkangu ikomeye yabaye mu karere ka Marakwet East, mu burengerazuba bw’igihugu, itewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu duce dutandukanye twa Kenya.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kipchumba Murkomen, yavuze ko iyi nkangu yabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2025, ikibasira abaturage batuye mu misozi y’ako karere, aho inzu nyinshi zasenyutse, imihanda n’ibiraro bikangirika cyane.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X, Minisitiri Murkomen yavuze ko imirambo 21 imaze kuboneka yajyanwe ku kibuga cy’indege gito kiri hafi aho, mu gihe abantu barenga 30 bakiri gushakishwa nyuma y’uko imiryango yabo itangaje ko baburiwe irengero.
Abandi 25 bakomeretse cyane bamaze kugezwa ku bitaro bikuru byo hafi aho, nyuma yo kuvanwa ahabereye inkangu n’indege z’ingabo z’igihugu.
Leta ya Kenya yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje, ndetse abaturage batuye mu bice by’imisozi basabwe kwimukira ahantu hatekanye mu rwego rwo kwirinda izindi ngaruka z’imvura ikomeje kugwa.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko Kenya iri mu bihe by’imvura nyinshi idasanzwe, bitewe n’ingaruka z’imiterere y’ikirere izwi nka El Niño, imaze gutera ibiza mu bihugu bitandukanye byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


Kinyarwanda
English
Swahili









