issa
Huye: Polisi yasabye abanyama kwirinda gutangaza inkuru zibogamye

Jan 21, 2026 - 07:58
 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abanyamakuru gukora kinyamwuga bakirinda kugira aho babogamira cyangwa abo barenganya.

Ni bimwe mu byo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yagarutseho mu bukangurambaga bwahurije hamwe abarenga 50 barimo abayobozi b’Akarere ka Huye, abayobozi ba Pax Press, abanyamakuru b’umwuga bakorera mu Ntara y’Amajye n'abanyeshuri biga Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026.

Ibi byabereye mu mahugurwa yari yateguwe na OVPR ku bufatanye na NED, imiryango igamije gufasha abafite intege nke ndetse no kubarenganura hifashishijwe amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, mu ijambo yagejeje ku bari aho yasabye abanyamakuru kwigengesera mu nkuru batangaza bakirinda kugira uwo babangamira cyangwa uruhande babogamiraho bagamije inyungu.

Yagize ati “Nta munyamakuru ukwiye gutangaza inkuru ifite aho ibogamiye cyangwa ifite abo itsikamira agamije inyungu, ntibikwiye kubera ko ingaruka zimubera mbi. Amategeko nta nshuti agira, iyo ukoze inkuru yica amategeko ubihanirwa wihanukiriwe batitaye kucyo uricyo.”

CIP Kamanzi yavuze ko umunyamakuru akwiye kuzuza inshingano ze ariko nanone akabikora mu buryo bwubahiriza amategeko.

Yasobanuriye abari aho ko ikosa rikorwa n’umunyamakuru watangaje inkuru ibogamye riremera cyane kurusha uko umuturage yarikora avuga ibyabaye.

Ati “Ikosa rikorwa n’umunyamakuru watangaje inkuru ibogamye rigira uburemere bukomeye cyane kurusha uko ryakorwa n’umuturage wamuhaye amakuru y’iyo nkuru, ni yo mpamvu abanyamakuru bakwiye kwigengesera mu nkuru batangaza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, kandi yasobanuye impamvu Polisi ishyira hanze igatangaza amashusho na mafoto y’abantu bakekwaho ibyaha batabihamijwe cyangwa ngo bemezwe ko babikoze.

Yavuze ko bitemewe ku babikora, icyakora yongeraho ko hari ubwo ibyo bikorwa iyo hagamijwe inyungu z’abaturage uretse ko ngo umunyamakuru ari we ukwiye kwita ku bunyamwuga, ayo mashusho akayahisha ku buryo nyirayo atamenyekana neza.

Yagize ati “Gushyira hanze amafoto na mashusho y’umuntu ukekwaho icyaha ntabwo byemewe, bihanirwa n’amategeko keretse iyo ibyo bikozwe gusa mu nyungu z’abaturage. Ariko nanone icyo abantu bamenya ni uko ibyo bikorwa na banyamakuru.

Niba mu Majyepfo habaye ubujura, ngewe nk’umuvugizi ngatanga amakuru ari kumwe na mafoto cyangwa amashusho, nuko nziko umunyamakuru nyahaye agomba kubitangaza mu buryo butabangamiye ukekwaho icyo cyaha, agahisha isura y’uwo muntu. Iyo bidakozwe rero, uwo munyamakuru ni we ubihanirwa kuko aba yishe akazi ke, ntabwo ari Polisi ibibazwa.”

Yasoje ashima imikoranire myiza imaze igihe iba hagati ya Polisi n’itangazamakuru rikorera mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko ikigamijwe ari inyungu z’abaturage ndetse no gukemura ibibazo byabo.

Jan 21, 2026 - 20:38