Shema Fabrice na Bonnie Mugabe bari kubarizwa muri Mauritania [AMAFOTO]
Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira hano mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Umunyamabanga muri iyi nzu, Bonnie Mugabe ndetse n'abandi berekeje muri Mauritania mu ruzinduko rw'iminsi itatu.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, Shema Ngoga Fabrice, Bonnie Mugabe, Nikita Gicanda, Mugisha Richard ndetse na Nshuti Thierry, nibwo bageze muri Mauritania mu rugendoshuri rugamije ubufatanye ndetse no kwigira ku byiza byateza imbere FERWAFA.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko aba bayobozi bagize uru ruzinduko rw'iminsi itatu rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Federasiyo n'abandi bafatanyabikorwa ariko kandi bakaba bagiye kwigira ku byiza Federasiyo ya Mauritania(FFRIM) ifite kugira ngo bibafashe kubaka Federasiyo ikomeye kandi irambye.
Bagize bati " Uru ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira ubufatanye bwa FERWAFA n’abandi bafatanyabikorwa, no kwigira ku byiza n’ingamba zafasha mu kubaka federasiyo ikomeye kandi irambye."
Ubuyobozi bwa Federasiyo y'u Rwanda, bukomeje gukora buri kimwe gishobora kubafasha mu kubuka ubuyobozi bukomeye kandi burambye bufite intego yo kuzamura umupira w'u Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









